Soma ibirimo

22 KANAMA 2023
RÉPUBLIQUE DOMINICAINE

Ibiro by’Ishami byo muri Repubulika ya Dominikani byafunguye ahantu hashya ho gusura

Ibiro by’Ishami byo muri Repubulika ya Dominikani byafunguye ahantu hashya ho gusura

Ku itariki ya 14 Kanama 2023, Abahamya ba Yehova bafunguye ahantu hashya ho gusura ku biro by’ishami byo muri Repubulika ya Dominikani, biherereye mu mujyi wa Santo Domingo. Aho hantu, hari n’imurika rifite umutwe ugira uti: “Urugendo rwo kwizera.” Iryo murika rigaragaza uburyo kimwe n’abandi bavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi, Abahamya ba Yehova bo muri Repubulika ya Dominikani, nabo bakomeje gukorera Yehova mu budahemuka n’ubwo bahuye n’ibigeragezo bitandukanye n’ibitotezo.

Ikiraro kiri hejuru y’ikidendezi, kiri mu kibanza cya beteli, gifasha abashyitsi kugera aho imurika ribera

Iryo murika risobanura amateka y’Abahamya ba Yehova bo muri Repubulika ya Dominikani. Muri ayo mateka hakubiyemo n’uburyo bakwirakwije ubutumwa bwiza bw’Ubwami bakoresheje ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya na fonogarafe igendanwa. Nanone risobanura uburyo ibinyamakuru n’amaradiyo byakoreshwaga mu kugeza ukuri ko muri Bibiliya ku bantu benshi. Ikindi abasuye iryo murika bamenya uburyo abamisiyonari ba mbere bageze muri Repubulika ya Dominikani mu mwaka wa 1945.

Abamisiyonari ba mbere babwirizaga mu mirima y’abahinzi b’ibisheke bakoresheje imodoka, urugero nk’iri ku ifoto iri hejuru aha, ifite ibara ry’umuhondo

Ikindi kandi iryo murika ryerekana uburyo Abahamya ba Yehova bo muri Repubulika ya Dominikani bakomeje gukora umurimo wabo no mu gihe wari warahagaritswe. Nubwo Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Repubulika ya Dominikani batotejwe cyane, bakomeje kwihangana bafite ubutwari kandi bakwirakwiza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Muri iyo myaka yose abantu benshi bakomeje kwiga Bibiliya kandi habaye ukwiyongera gushimishije. Iryo murika risoza ryerekana ibikorwa by’abavandimwe na bashiki bacu bo muri Repubulika ya Dominikani muri iki gihe n’uburyo butandukanye bakoramo umurimo wo kubwiriza.

Umuvandimwe Leonel Peguero, ukora ku biro by’ishami byo muri Repubulika ya Dominikani, yaravuze ati: “Abantu baje muri iri murika bashobora kumenya amateka yacu n’ibyo dukora muri iki gihe hifashishijwe ibihangano by’umwimerere, amafoto, amajwi n’amashusho. Iri murika ni nk’urugendo rugufasha gutembera ukamenya uko umurimo watangiye mu myaka myinshi ishize n’uko ukorwa muri iki gihe. Dutumiye umuntu wese bizashobokera kuza kwirebera amateka y’umurimo wacu muri repubulika ya Dominikani.”