25 NZERI 2023
RUMANIYA
Abahamya bavuga ururimi rw’Ikiromani (cyo muri Rumaniya) bo hirya no hino mu Burayi bagize ikoraniro rya mbere ry’iminsi itatu imbonankubone
Kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 3 Nzeri 2023, abavandimwe na bashiki bacu bavuga Ikiromani (cyo muri Rumaniya) bateranye ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2023, rifite umutwe ugira uti: “Mukomeze kwihangana.” Ikoraniro ry’iminsi itatu ryari risanzwe riba mu zindi ndimi zishamikiye ku Kiromani, ariko ni ubwa mbere iryo muri urwo rurimi ryari ribaye imbonankubone. Abantu bagera ku 1.353 baturutse muri Otirishiya, mu Bubiligi, mu Bufaransa, mu Budage, mu Bwongereza, mu Butaliyani, muri Moludaviya no muri Rumaniya bateraniye ku Nzu y’Amakoraniro iri i Turda muri Rumaniya. Icyo gihe habatijwe abantu bagera kuri makumyabiri na batandatu.
Umuvandimwe Gage Fleegle, uri mu bagize Inteko Nyobozi, ni we watangaga disikuru isoza buri munsi muri iryo koraniro. Umuvandimwe Fleegle, yatsindagirije ubumwe buranga abagaragu b’Imana muri iki gihe kandi yanateye abari bateranye inkunga yo gukomeza kwihangana bagakorera Yehova bunze ubumwe. Nanone usibye abaje muri iryo koraniro ryo mu rurimi rw’Ikiromani (cyo muri Rumaniya), hari n’abandi bagera kuri 900 bari bateranye amakoraniro abiri mu Kinyarumaniya no mu rurimi rw’amarenga yo muri Rumaniya bakurikiraga disikuru ya nyuma bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo.
Umuvandimwe uvuga Ikiromani (cyo muri Rumaniya), yaravuze ati: “Ibi bintu ntituzabyibagirwa! Rwose kuba twagize ikoraniro ry’iminsi itatu mu rurimi rwacu, ni imigisha itagereranywa ituruka kuri Yehova.” Iraklis Exarcheas, umugenzuzi usura amatorero, uvuga Ikiromani (cyo muri Rumaniya), yaravuze ati: “Nizeye ko iri koraniro ryakoze ku mutima abantu benshi bavuga Ikiromani (cyo muri Rumaniya) kandi abariteranye ntibazaryibagirwa. Iri koraniro ryagaragaje neza ukuntu Imana yita ku bantu bose. Rwose ni mpano ihebuje ituruka kuri Yehova.”
Twishimanye n’abavandimwe na bashiki bacu bavuga Ikiromani (cyo muri Rumaniya) bateraniye hamwe kugira ngo basingize Yehova kandi bigishwe na we muri iryo koraniro.—Zaburi 26:12.