Soma ibirimo

Iburyo: Ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byasohotse mu rurimi rw’Igisinala mu myaka 75 ishize. Hagati, ahagana hejuru: Ifoto y’umuvandimwe Charles Taze Russell yasuye Ceylon, uko akaba ari ko Siri Lanka yitwaga icyo gihe. Hagati, ahagana hasi: Ababwiriza bari kubwiriza ubutumwa bwiza mu rurimi rw’Igisinala

7 GASHYANTARE 2023
SIRI LANKA

Hashize imyaka 75 dusohora ibitabo mu rurimi rw’Igisinala

Hashize imyaka 75 dusohora ibitabo mu rurimi rw’Igisinala

Mu mwaka wa 2023 hari hashize imyaka 75, Abahamya ba Yehova basohora imfashanyigisho za Bibiliya mu rurimi rw’Igisinala, akaba ari rwo rurimi ruvugwa n’abantu benshi muri Siri Lanka.

Muri Siri Lanka ibitabo byacu byabanje kujya bisohoka mu Cyongereza gusa, kubera ko ari rwo rurimi rwakoreshwaga mu butegetsi mu gihe cy’abakoloni. Icyakora mu mwaka wa 1948, ni bwo agatabo The Joy of All the People kasohotse bwa mbere mu rurimi rw’Igisinala. Nyuma y’umwaka ako gatabo gasohotse, muri Siri Lanka umubare w’ababwiriza wikubye inshuro zirenga ebyiri, bava kuri 12 bagera kuri 25.

Umuvandimwe Lett asohora Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Igisinala

Mu mwaka wa 1953, hasohotse agatabo Basis for Belief in a New World n’igitabo The Truth Shall Make You Free mu rurimi rw’Igisinala. Nyuma y’imyaka mike, ni ukuvuga muri Werurwe 1958, abavandimwe bageze ku kintu gishimishije mu rwego rw’ubuhinduzi kuko ari bwo hasohotse igazeti y’Umunara w’umurinzi mu rurimi rw’Igisinala.

Mu mwaka wa 2009, ni bwo mu rwego rw’ubuhinduzi bw’ururimi rw’Igisinala hagezweho ikintu kidasanzwe. Muri uwo mwaka umuvandimwe Stephen Lett, wo mu Nteko Nyobozi yasuye Siri Lanka kandi atangaza ko hasohotse Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Igisinala.

Umuvandimwe wari uhari igihe iyo Bibiliya yasohokaga, yaravuze ati: “Igihe nabona Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Igisinala, nashimiye Yehova cyane, we Mwigisha wacu mukuru. Iyi Bibiliya kuyisoma biroroshye, irumvikana kandi ituma mbona uko nashyira mu bikorwa ibyo niga.”

Abahinduzi bo mu rurimi rw’Igisinala bakorera ku biro by’ishami

Uko bigaragara Yehova yahaye umugisha ababwiriza bagera ku 4.839 bakoresha ururimi rw’Igisinala bari mu matorero agera kuri 63 n’ababwiriza bose bagera ku 7.121 bari muri Siri Lanka. Twizeye ko Yehova azakomeza kubaha imigisha mu gihe bavuga kandi bakigisha “ururimi rutunganye.”—Zefaniya 3:9.