Soma ibirimo

17 NZERI 2013
TANZANIYA

Urukiko rusumba izindi zose rwa Tanzaniya rwashyigikiye uburenganzira bw’abanyeshuri b’Abahamya

Urukiko rusumba izindi zose rwa Tanzaniya rwashyigikiye uburenganzira bw’abanyeshuri b’Abahamya

Ku itariki ya 12 Nyakanga 2013, abacamanza bose b’Urukiko rw’Ubujurire rwa Tanzaniya ruri i Dar Es Salaam, ari na rwo rukiko rusumba izindi zose muri icyo gihugu, bemeje mu buryo budasubirwaho ko amashuri yo mu karere ka Mbeya yarengereye uburenganzira bw’idini bw’abanyeshuri 127, bagiye birukanwa cyangwa bagahabwa ibihano bitewe n’uko umutimanama wabo utabemereraga kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu.

Mu mwaka wa 2007, ubuyobozi bw’ishuri rya Shikura bwirukanye abanyeshuri b’Abahamya batanu bazira kutaririmba indirimbo yubahiriza igihugu. Nanone amashuri abanza n’ayisumbuye yo muri ako karere yahaye ibihano abandi banyeshuri b’Abahamya 122 ari cyo bazira. Abo banyeshuri 127 bagejeje icyo kibazo ku nzego zishinzwe uburezi mu icyo gihugu no kuri minisitiri w’intebe, ariko ntibyagira icyo bitanga. Bagejeje ikirego cyabo mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Tanzaniya, ari na rwo rwungirije urukiko rusumba izindi zose muri icyo gihugu. Urwo Rukiko rw’Ikirenga rwahamije umwanzuro wo kubirukana, nubwo abacamanza barwo bose batavugaga rumwe kuri uwo mwanzuro. Ibyo byatumye ku itariki ya 2 Ukuboza 2010, abanyeshuri bageze ikirego cyabo ku Rukiko rw’Ubujurire. Nk’uko imyanzuro y’urubanza ibigaragaza, Urukiko rw’Ubujurire “rwasheshe” umwanzuro wari wafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga kandi rukuraho ibihano byose byajyanaga na wo.

Zadok Mwaipwisi, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Tanzaniya, yaravuze ati “twishimiye umwanzuro w’urwo rukiko n’ukuntu rwashyigikiye umwanzuro abo banyeshuri bafashe bashingiye ku mutimanama wabo. Uwo mwanzuro ushimangira ko Abahamya ba Yehova n’abandi baturage bose ba Tanzaniya bafite uburenganzira bushingiye ku itegekonshinga bwo kugira umudendezo mu by’idini.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

Muri Tanzaniya: Zadok Mwaipwisi, tel. +255 22 2650592