Soma ibirimo

5 NYAKANGA 2019
TAYIWANI

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu Gishinwa

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu Gishinwa

Ku itariki ya 5 Nyakanga 2019, hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu gishinwa mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryabereye muri sitade iri mu mugi wa Taoyuan, muri Tayiwani. Umuvandimwe Kenneth Cook wo mu Nteko Nyobozi ni we watangaje ko iyo Bibiliya yasohotse. Hateranye abantu bagera ku 12.610, harimo n’abakurikiye iryo koraniro bari ahandi hantu hane.

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo yo mu Gishinwa yasohotse bwa mbere mu mwaka wa 1995 isohoka mu nyandiko ebyiri zitandukanye, ni ukuvuga igishinwa cya kera gikunze gukoreshwa muri Hong Kong na Tayiwani, no mu kindi cyoroheje gikunze gukoreshwa mu Bushinwa, Maleziya na Singapuru. Mu mwaka wa 2001, hasohotse Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya; na yo yari mu nyandiko ya kera no mu nyandiko yoroheje. Indi yasohotse mu mwaka wa 2004 yo yarimo inyandiko yoroheje y’Igishinwa n’umwandiko w’inyuguti zimenyerewe.

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye, yasohotse iri mu nyandiko eshatu. Bibiliya yo mu nyandiko ya kera n’iyo mu Gishinwa cyoroheje iboneka icapye ndetse n’ikoreshwa mu bikoresho bya eregitoroniki, mu gihe iri mu nyuguti zimenyerewe yo iboneka mu ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower.

Igishinwa k’Ikimandari ni rwo rurimi ruvugwa n’abantu benshi ku isi kuko ruvugwa n’abasaga miriyari. Nanone hari abandi babarirwa muri za miriyoni basoma izindi ndimi zishamikiye ku Gishinwa. Abavandimwe na bashiki bacu bavuga urwo rurimi ubu bashobora gutangira gukoresha iyo Bibiliya kugira ngo bafashe abandi kumenya Yehova.—1 Timoteyo 2:4.