Soma ibirimo

Selim Taganov

24 UGUSHYINGO 2020
TURUKIMENISITANI

Taganov wo muri Turukimenisitani yafunguwe amaze umwaka muri gereza

Taganov wo muri Turukimenisitani yafunguwe amaze umwaka muri gereza

Igihe Selim Taganov yafungurwaga ku itariki 3 Ukwakira 2020, yaravuze ati: “Gusenga Yehova byamfashije gutuza.” Selim afite imyaka 19 gusa kandi amaze umwaka afunzwe azira ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare.

Selim yavukiye i Ashgabat mu murwa mukuru wa Turukimenisitani. Kuva akiri umwana yari umuhanga mu ishuri kandi yakundaga umuzika. Selim yandika indirimbo, akaririmba kandi agacuranga gitari. Ababyeyi be, abo bavukana n’inshuti ze bavuga ko Selim ari umuntu ugwa neza, witonda kandi uhora yishimye. Mbere y’uko Selim ahamwa n’icyaha, umwavoka we yaravuze ati: “Ni umwana mwiza, w’inyangamugayo, utanywa itabi cyangwa ngo akoresheje ibiyobyabwenge kandi ni bwo akirangiza amashuri yisumbuye. Kumujyana muri gereza bizamwangiza.”

Ubuzima bwo muri gereza ntibuba bworoshye. Icyakora Selim yaravuze ati: “Igihe namaze muri gereza cyatumye ndushaho kuba inshuti ya Yehova. Nibukaga ibintu nize muri Bibiliya nkiri mu rugo maze nkumva ndushijeho kubisobanukirwa. Nanone hari imirongo yampumurije cyane, urugero nk’uwo muri Yesaya 41:10, 11.

“Igihe nari mfunzwe by’agateganyo, numvaga mbabaye cyane kuko nta muntu nashoboraga kubwira ibimpangayikishije. Ariko nasenze Yehova musaba kumfasha. Nyuma yaho abo twari dufunganywe n’abacungagereza babanje kumfata nabi no kuntera ubwoba, barahindutse batangira kunyitaho. Ibyo byose byanyeretse ko Yehova ari we unshyigikiye.”

Nanone abavandimwe na bashiki bacu bamuteye inkunga. Selim yaravuze ati: “Igihe nari mfunzwe, abenshi baranyandikiraga bakambwira ibintu bimpumuriza. Nakomezaga kubitekerezaho ndetse nkabisubiramo kenshi. Ibyo byankoze ku mutima kandi birankomeza.”

Dukurikije itegeko ryo muri Turukimenisitani, Selim ashobora kongera guhamagarwa mu gisirikare. Selim azi ko ibyo nibiramuka bibaye, ashobora kuzafungwa igihe kirekire. Yaravuze ati: “Ubu nta bwoba mfite kuko niboneye ukuntu Yehova yambaye hafi mu bigeragezo. Yehova yaramfashije atuma ngira ubutwari n’ikizere.”

Twese tuzi ko tuzahura n’ibigeragezo mu gihe kiri imbere. Selim yaduteye inkunga agira iti: “Abazahura n’ikigeragezo nk’icyo nahuye na cyo, bazazirikane amagambo ari muri Yesaya 30:15 agira ati: ‘Nimukomeza gutuza no kurangwa n’icyizere, ni bwo gusa muzakomera.’”