Soma ibirimo

Umuvandimwe Eziz Atabayev mbere yuko afungurwa

14 MUTARAMA 2021
TURUKIMENISITANI

“Yehova yaramfashije mbasha kwihanganira iki kigeragezo”

“Yehova yaramfashije mbasha kwihanganira iki kigeragezo”

Umuvandimwe Eziz Atabayev yamaze imyaka ibiri afungiwe muri Turukimenisitani azira kutajya mu gisirikare. Yihanganiye ibihe bikomeye kandi akomeza kubera Yehova indahemuka. Yafunguwe ku itariki ya 19 Ukuboza 2020. Mu myaka icumi ishize abavandimwe 46 bo muri Turukimenisitani bafunzwe bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare.

Mu mwaka wa 2016 umuvandimwe Atabayev yahamagariwe kujya mu gisirikare. Yarabyanze kubera ko umutimanama we utabimwemerera. Ikirego ke cyajyanywe mu bushinjacyaha bw’umugi. Nyuma y’imyaka igera nko kuri ibiri Eziz yahamagariwe kwitaba urukiko. Ku itariki ya 19 Ukuboza 2018, urukiko rwamukatiye imyaka ibiri y’igifungo.

Eziz yaravuze ati: “Mbere y’uko mfungwa, nakundaga kuganira n’abavandimwe bahanganye n’ikigeragezo nk’icyange cyangwa abigeze gufungwa bazira kutajya mu gisirikare. Baramfashije cyane kuko bambwiraga ibizambaho mu rubanza no muri gereza. Nakundaga gusoma inkuru z’ibyabaye mu mibereho ziboneka mu bitabo byacu. Kandi hari n’ibitekerezo nasomye muri Bibiliya bintera inkunga.

“Ubwo nari buge mu rukiko, mu gitondo hari umuvandimwe wanyeretse amagambo ari muri Yesaya 30:15 agira ati: “Nimukomeza gutuza no kurangwa n’icyizere ni bwo gusa muzakomera.” Buri gihe uwo murongo wamfashaga gutuza no kwishingikiriza kuri Yehova muri byose. Igihe cyose namaze muri gereza, kuwutekerezaho byaramfashije cyane.”

Nubwo gufungwa bitari bimworoheye, kuba atari kumwe n’umuryango we ni byo byamubereye ikibazo gikomeye cyane. Yakomeje agira ati: “Igihe nari muri gereza nabaye inshuti n’abandi bavandimwe twari dufunganywe. Bambereye inshuti nyakuri, bamfasha kwihanganira kutaba hamwe n’umuryango wange n’inshuti zange.”

Eziz yabonye uburyo bwo kubwiriza. Agira ati: “Bwa mbere hari imfungwa zitishimiye ko nabwiraga abandi ibyo nizera. Icyakora hari igihe cyageze n’abandwanyaga bemera kuntega amatwi. Iyo hazaga imfungwa zitanzi na zo nkazibwiriza, zangaga kunyumva. Ariko izo nabaga narabwirije zaramfashaga, zikabwira abandi ibyo nabaga narazigishije.”

Eziz adufasha kwitegura ibigeragezo tuzahura na byo agira ati: “Ndabatera inkunga yo kwiyigisha cyane kandi mugasenga Yehova mumubwira ibibari ku mutima. Mukamubwira ibintu byose; ibibahangayikishije n’uko mwiyumva. Muge mubimubwira.

“Yehova yaramfashije mbasha kwihanganira iki kigeragezo. Nemera ntashidikanya ko Yehova azakomeza kumfasha. Sinterwa ubwoba n’ibigeragezo nzahura na byo mu gihe kiri imbere.”—Zaburi 118:6.