Soma ibirimo

Turukiya

Icyo twavuga kuri Turukiya

Icyo twavuga kuri Turukiya

Abahamya ba Yehova batangiye gukorera umurimo muri Turukiya kuva mu mwaka wa 1931. Kuva ubwo baratotejwe kugeza mu mpera y’imyaka ya za 80. Uko imyaka yagiye ihita, leta yagiye idohora yemerera Abahamya guteranira hamwe ariko yanga kubaha ubuzima gatozi. Ibintu byaje guhinduka muri Nyakanga 2007 ubwo inkiko zo muri Turukiya zarenganuraga Abahamya maze bagahabwa ubuzima gatozi. Muri iki gihe, Abahamya bahawe umudendezo mu rugero runaka kuko bemerewe guteranira hamwe no gukora umurimo wo kubwiriza.

Icyakora, leta ya Turukiya ntiyubahiriza uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare. Hashize imyaka myinshi abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare b’Abahamya ba Yehova bahamagarwa kenshi ngo biyandikishe mu gisirikare, bagatotezwa, bagacibwa amande ahanitse kandi bagafungwa. Kuva mu mwaka wa 2011, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwaciye imanza eshatu zirenganura Abahamya kandi mu mwaka wa 2012, Komite y’Umuryango w’Abibumbye Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu na yo ishyigikira uwo mwanzuro. Icyakora, Turukiya ikomeje gutoteza abasore b’Abahamya ba Yehova banga kujya mu gisirikare.

Mu mwaka wa 2003, Turukiya yagize icyo ihindura ku itegeko ryayo yemerera andi madini atari Abayisilamu kubaka no kugira amazu yayo bwite yo gusengeramo. Icyakora, abayobozi b’umujyi bakomeje kwanga ko aho dusengera tuhita “Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova,” kandi n’inkiko zo muri Turukiya zunga mu ryabo. Abahamya bamaze kugeza ibirego bibiri mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.