Soma ibirimo

Ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Sergey Ashikhmin, Maksim Derendyaev na Aleksandr Kutin

8 NYAKANGA 2022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 13 GICURASI 2024
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BARAFUNZWE | Gusenga bituma bagira imbaraga

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BARAFUNZWE | Gusenga bituma bagira imbaraga

Ku itariki ya 13 Gicurasi 2024, urukiko rw’akarere ka Pervomayskiy ruir mu gace ka Izhevsk rwahamije icyaha umuvandimwe Sergey Ashikhmin, Maksim Derendyaev na Aleksandr Kutin. Buri wese yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu. Bahise bajyanwa muri gereza, bakiva mu rukiko.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 14 Mata 2021

    Abashinzwe ubutasi basatse amazu y’Abahamya ba Yehova agera kuri 12. Sergey bamuhase ibibazo mu gihe cy’amasaha arindwi. Maksim na Aleksandr barafashwe barafungwa

  2. Ku itariki ya 15 Mata 2021

    Maksim na Aleksandr bagiye kubafungira muri gereza y’agateganyo

  3. Ku itariki ya 29 Mata 2021

    Aleksandr yararekuwe by’agateganyo

  4. Ku itariki ya 14 Gicurasi 2021

    Aleksandr yatangiye gufungirwa iwe mu rugo

  5. Ku itariki ya 9 Nyakanga 2021

    Maxim yararekuwe ariko afungishwa ijisho

  6. Ku itariki ya 14 Werurwe 2022

    Urubanza ni bwo rwatangiye

Ibyo twabavugaho

Abavandimwe bacu bakomeje kwihanganira akarengane biringiye Yehova we wasezeranyije ati: “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe.”—Yesaya 43:5.