5 KANAMA 2021
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA | Gusenga ubudacogora byafashije umuvandimwe Anatoliy Gorbunov gukomeza kugira ibyishimo
Ku itariki ya 21 Kamena 2022, urukiko rwo mu gace ka Krasnoyarsk rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Anatoliy Gorbunov kandi rwemeza ko akomeza gukurikiranwa. Vuba aha azavanwa aho yari afungiwe by’agateganyo yoherezwe mu kigo azafungirwamo.
Urukiko rw’akarere ka Oktyabr’skiy mu gace ka Krasnoyarsk rwahamije icyaha umuvandimwe Anatoliy Gorbunov kandi rumukatira igifungo cy’imyaka itandatu. Yahise ajyanwa muri gereza.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 9 Gashyantare 2021
Ni bwo urubanza rwa Anatoliy rwatangiye
Ku itariki ya 15 Nzeri 2020
Inzu ya Anatoliy bayisatse ku nshuro ya kabiri kandi abayobozi batwaye imfunguzo z’inzu
Ku itariki ya 25 Werurwe 2020
Anatoliy yatangiye gukurikiranwaho ibyaha. Bamureze ko ategura amateraniro y’umuryango wahagaritswe mu gihugu
Ku itariki ya 7 Ugushyingo 2018
Mu gitondo cya kare, inzu ya Anatoliy baje kuyisaka. Abayobozi bafatiriye mudasobwa ye, tabureti, furashi disiki, disiki na terefone ebyiri. Anatoliy yajyanywe mu biro bishinzwe gukora iperereza mu Burusiya, bamuhata ibibazo nuko nyuma y’isaha baramurekura
Icyo twamuvugaho
Mu gihe Anatoliy n’umuryango we bakomeje kwishingikiriza kuri Yehova bamusenga buri gihe, twizeye ko azakomeza kubashyigikira no kubafasha gukomeza kurangwa n’ibyishimo.—Zaburi 25:1, 2.