13 MUTARAMA 2022
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA | Kwiringira Yehova byafashije umuvandimwe Yevstigneev gukomeza kuba indahemuka
Ku itariki ya 1 Kanama 2022, urukiko rw’intara ya Nizhny Novgorod rwanze ubujurire by’umuvandimwe Kirill Yevstigneev. Icyakora ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza
Ku itariki ya 12 Gicurasi 2022, urukiko rw’akarere ka Leninskiy ruri mu mujyi wa Nizhny Novgorod rwahamije icyaha umuvandimwe Kirill Yevstigneev kandi rumukatira igifungo gisubitswe cy’imyaka itatu.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 8 Ukwakira 2021
Ni bwo urubanza rwatangiye. Igihe yireguraga yabwiye umucamanza ko amateraniro yabereye iwe ari amateraniro mbonezamubano atari ay’idini
Ku itariki ya 24 Kanama 2021
Abayobozi babujije Kirill kuva mu gace atuyemo
Ku itariki ya 2 Nzeri 2020
Ni bwo yatangiye gukurikiranwaho ibyaha byo “gutera inkunga ibikorwa by’ubutagondwa” kubera ko yari yaratanze inzu ye ngo ikorerwemo amateraniro
Ku itariki ya 11 Nyakanga 2019
Abayobozi batangiye kumukurikirana bitewe n’uko ari we wari warasinye amasezerano yo gukodesha inzu ye kandi byatumye isakwa
Ku itariki ya 4 Kamena 2019
Hatangijwe iperereza ku bantu batamenyekanye bitewe n’amateraniro mbonezamubano
Muri Mata 2019
Kirill n’abandi Bahamya ba Yehova bo mu mugi wa Nizhny Novgorod batanze inzu zabo ngo zijye zikorerwamo amateraniro mbonezamubano
Icyo twamuvugaho
Dukomeje guterwa inkunga n’ubutwari bw’umuvandimwe Kirill, umugore we n’abandi bavandimwe na bashiki bacu batotezwa mu Burusiya no muri Crimeé.—Abafilipi 1:13, 14.