Soma ibirimo

Mushiki wa Tatyana Piskareva

13 NZERI 20232023 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 12 WERURWE 2024
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YAHAMIJWE ICYAHA | “Nishimira kuba ndi Umuhamya wa Yehova!”

AMAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YAHAMIJWE ICYAHA | “Nishimira kuba ndi Umuhamya wa Yehova!”

Ku itariki ya 1 Werurwe 2024, urukiko rw’akarere ka Sovietskiy ruri mu mujyi wa Oryol, rwahamije icyaha Tatyana Piskareva kandi rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu akora imirimo y’agahato. Bizaba ngombwa ko aba mu kigo azakoreramo iyo mirimo mu gace azakoreramo.

Icyo twamuvugaho

Kimwe na Tatyana, kuba tuzi ko duhagarariye Yehova, biradukomeza, bikaduhumuriza kandi buri gihe aduhora hafi. Twishimira kuba Abahamya be.—Yesaya 44:8.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 9 Ukuboza 2020

    Basatse urugo rwa Tatyana na Vladimir. Vladimir bamujyanye kuri sitasiyo ya polisi

  2. Ku itariki ya 11Ukuboza 2020

    Vladimir yafunzwe by’agateganyo

  3. Ku itariki ya 28 Ukwakira 2021

    Ni bwo Tatyana yakorewe idosiye

  4. Ku itariki ya 10 Mata 2023

    Ni bwo urubanza rwatangiye