20 GASHYANTARE 2023| YAHUJWE N’IGIHE: 14 NYAKANGA 2023
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YAHAMIJWE ICYAHA | “Nta kintu na kimwe ntashobora kwihanganira”
Ku itariki ya 11 Nyakanga 2023, urukiko rw’akarere ka Kuznetskiy rwo mu gace ka Novokuznetsk, rwahamije icyaha mushiki wacu Lyubov Serebryakova kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka ine. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.
Icyo twamuvugaho
Lyubov akomeje kwiringira Yehova kandi azi neza ko “azagira icyo akora” ngo amufashe. Atubera urugero rwiza twakwigana mu gihe duhuye n’ibigeragezo nk’ibye.—Zaburi 37:5.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Mu Gushyingo 2019-2020
Abahamya ba Yehova benshi bo mu gace ka Novokuznetsk batangiye kugenzurwa hakoreshejwe ibyuma bifata amajwi n’amashusho
Ku itariki ya 18 Nyakanga 2022
Lyubov yatangiye gukorwaho iperereza ry’ibyaha bishingiye ku kuba yaragiye mu materaniro no kuganira n’abandi ku kuri Bibiliya
Ku itariki ya 26 Nyakanga 2022
Yarezwe kwifatanya mu bikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa, maze abuzwa kuva mu gace atuyemo
Ku itariki ya 21 Nzeri 2022
Ni bwo urubanza rwatangiye
a Igihe twasohoraga iyi nkuru, twari tutarabona ifoto ya mushiki wacu Serebryakova.