20 MATA 2023 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA: 14 KANAMA 2024
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE OKHAPKIN YACIWE AMANDE | Kwitegereza ibyaremwe bikomeza umuvandimwe Okhapkin
Ku itariki ya 13 Kanama 2024, urukiko rw’umujyi wa Kineshemskiy mu ntara ya Ivanovo rwahamije icyaha umuvandimwe Andrey Okhapkin, maze rutegekwa ko acibwa amande y’amafaranga arenga miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.
Icyo twamuvugaho
Kimwe na Andrey, twishimira “imirimo itangaje y’Imana,” kuko itwibutsa urukundo idukunda n’uburyo itwitaho.—Yobu 37:14.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 18 Ugushyingo 2021
Ni bwo dosiye ye yatangiye
Ku itariki ya 23 Ugushyingo 2021
Basatse ingo esheshatu z’Abahamya ba Yehova harimo n’urwa Andrey. Andrey yarafashwe maze afungwa by’agateganyo
Ku itariki ya 24 Ugushyingo 2021
Bamushinjije ibyaha
Ku itariki ya 25 Ugushyingo 2021
Yafunzwe by’agategenyo
Ku itariki ya 17 Gashyantare 2022
Yararekuwe ariko akomeza gufungishwa ijisho
Ku itariki ya 14 Nyakanga 2022
Baretse kumufungisha ijisho ariko abuzwa kuva mu gace atuyemo
Ku itariki ya 15 Ukuboza 2022
Nibwo urubanza rwe rwatangiye