30 KANAMA 2022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 8 kANAMA 2023
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YACIWE AMANDE | “Nari nkeneye kwitoza kurushaho kwiringira Yehova”
Ku itariki ya 3 Kanama 2023, Urukiko rw’umujyi wa Bikinskiy ruherereye mu gace ka Khabarovsk rwahamije icyaha umuvandimwe Sergey Kazakov. Urukiko rwamuciye amande angana n’amafaranga y’u Rwanda asaga 6.048.000.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 9 Ugushyingo 2020
Ni bwo yatangiye gukurikiranwaho ibyaha. Yashinjwe gukora ibikorwa by’ubutagondwa
Ku itariki ya 21 Ukuboza 2020
Ibiro bishinzwe iperereza n’abapolisi bo mu rwego rushinzwe ubutasi basatse ingo icumi z’Abahamya ba Yehova harimo n’urwa Sergey. Icyo gihe yarafashwe maze ashyirwa muri kasho
Ku itariki ya 23 Ukuboza 2020
Yoherejwe aho azafungirwa by’agateganyo
Ku itariki ya 4 Kamena 2021
Yararekuwe ava muri gereza afungishwa ijisho
Ku itariki ya 5 Kanama 2021
Yavaniweho gufungishwa ijisho
Ku itariki ya 28 Gashyantare 2022
Ni bwo urubanza rwatangiye. Igihe yajyaga mu rukiko bwa mbere, umucamanza yategetse ko ibyo aregwa byasubizwa mu bushinjacyaha kubera ko hari amakosa yakozwe n’ubushinjacyaha
Ku itariki ya 28 Mata 2022
Umucamanza nawe yasabye ko umwanzuro w’urubanza wasubizwa mu bushinjacyaha kandi bakongera gusubiramo urubanza
Ku itariki ya 14 Kamena 2022
Urubanza rwarasubukuwe
Icyo twamuvugaho
Sergey akomeje kwiringira Yehova. Twifatanya na we mu kuvuga amagambo yo muri Zaburi 31:14, agira ati: “Yehova, ni wowe niringira. Naravuze nti “uri Imana yanjye.”