25 MATA 2023 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 23 UKWAKIRA 2023
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE ICYAHA | “Ibyishimo bimfasha gukomeza gukorera Yehova”
Ku itariki ya 23 Ukwakira 2023, urukiko rw’akarere ka Zavodskiy mu ntara ya Kemerovo, rwahamije icyaha umuvandimwe Vladimir Baykalov kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.
Icyo twamuvugaho
Twizeye tudashidikanya ko Yehova azakomeza guha imbaraga abagaragu be bose b’indahemuka maze bagakomeza kwihanganira ibitotezo bafite ibyishimo.—Yakobo 1:2, 3.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 2 Gashyantare 2022
Yakorewe dosiye
Ku itariki ya 3 Gashyantare 2022
Basatse urugo rwe
Ku itariki ya 26 Ukwakira 2022
Yashinjwe ibyaha maze amenyeshwa ko atemerewe kurenga agace atuyemo
Ku itariki ya 30 Ugushyingo 2022
Ni bwo urubanza rwatangiye