Soma ibirimo

Umuvandimwe Sergey Sushilnikov

31 KANAMA 2022 | YAHUJWE N’IGIHE: 26 MUTARAMA 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE ICYAHA | “Yehova yampaye incuti zitagira ubwoba zimba hafi”

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE ICYAHA | “Yehova yampaye incuti zitagira ubwoba zimba hafi”

Ku itariki ya 24 Mutarama 2023, Urukiko rw’akarere ka Kuznetsk ruherereye Novokuznetsk, mu gace ka Kemerovo rwahamije icyaha umuvandimwe Sergey Sushilnikov kandi rumukatira imyaka itandatu y’igifungo gisubitse. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Mu Gushyingo 2019

    Abashinzwe iperereza batangiye kumviriza ibiganiro Sergey agirana n’abantu kuri telefone no gufata amajwi n’amashusho y’ibibera mu rugo rwe

  2. Ku itariki ya 3 Kamena 2021

    Yatangiye gukurikiranwaho ibyaha

  3. Ku itariki ya 8 Kamena 2021

    Basatse urugo rwe. Sergey n’umugore we bajyanywe guhatwa ibibazo

  4. Ku itariki ya 15 Nyakanga 2021

    Yashyizwe ku rutonde rw’abantu bakora ibikorwa by’iterabwoba kandi na konti ze zo muri banki zarafatiriwe

  5. Ku itariki ya 8 Gashyantare 2022

    Yashinjwe gutegura no gukomeza gukora ibikorwa by’umuryango ushinjwa ibikorwa by’ubutagondwa. Kandi yanamenyeshejwe ko atemerewe kuva mu rugo.

  6. Ku itariki ya 30 Werurwe 2022

    Ni bwo urubanza rwatangiye

Icyo twamuvugaho

Duhumurizwa no kumenya ko buri gihe Yehova azafasha abagaragu be b’indahemuka “mu gihe cy’amakuba.”—Zaburi 46:1.