Soma ibirimo

Mushiki wacu Lyudmila Shchekoldina

4 WERURWE 2022
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—URUKIKO RWANZE UBUJURIRE | Mushiki wacu witwa Lyudmila Shchekoldina yatewe inkunga n’amagambo yabwiwe n’inshuti ze

AMAKURU MASHYA—URUKIKO RWANZE UBUJURIRE | Mushiki wacu witwa Lyudmila Shchekoldina yatewe inkunga n’amagambo yabwiwe n’inshuti ze

Ku itariki ya 6 Ukwakira 2022, urukiko rwo mu gace ka Krasnodar rwanze ubujurire bwa mushiki wacu Lyudmila Shchekoldina. Aracyari muri gereza.

Ku itariki ya 23 Gicurasi 2022, urukiko rw’akarere ka Pavlovskiy ruri mu gace ka Krasnodar rwahamije icyaha Lyudmila kandi rumukatira igifungo cy’imyaka ine n’ukwezi kumwe. Igihano cye kigomba guhita gitangira.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 23 Mata 2020

    Abayobozi batangiye gukora iperereza ku byaha bashinjaga mushiki wacu nyuma yaho aganiriye n’umuntu wari wigize nk’aho ashimishijwe na Bibiliya

  2. Ku itariki ya 29 Mata 2020

    Abayobozi bamaze amasaha ikenda basaka inzu ya Lyudmila nyuma yaho bamuhata ibibazo. Bamushinje gushyigikira ibikorwa by’umuryango ushinjwa ibikorwa by’ubutagondwa

  3. Ku itariki ya 21 Kamena 2021

    Nibwo urubanza rwatangiye

Icyo twamuvugaho

Twizeye tudashidikanya ko Yehova azakomeza gufasha Lyudmila n’abandi bavandimwe na bashiki bacu bahanganye n’ibigeragezo bagakomeza kugira imbaraga.—Zaburi 68:28.