Soma ibirimo

Umuvandimwe Vitaliy Ilinykh

10 GICURASI 2021
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA | Umuvandimwe Vitaliy Ilinykh yatewe inkunga n’urugero abandi batanze

AMAKURU MASHYA | Umuvandimwe Vitaliy Ilinykh yatewe inkunga n’urugero abandi batanze

Ku itariki ya 28 Nyakanga 2022, urukiko rw’intara ya Primorye rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Vitaliy Ilinykh. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Ku itariki ya 15 Mata 2022 urukiko rw’akarere ka Ussuriyskiy mu ntara ya Primorye, rwahamije icyaha Vitaliy kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri.

Icyo twamuvugaho

Vitaliy Ilinykh

  • Igihe yavukiye: 1974 (Ussuriysk, mu ntara ya Primorye)

  • Ibimuranga: Yize mu ishuri rya polisi kandi yakoze mu rwego rushinzwe iperereza. Yahoraga yibaza impamvu abantu bapfa n’uko bigenda iyo umuntu apfuye. Ahagana mu mwaka wa 1995, yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Yabatijwe mu mwaka wa 1999. Ubu akora akazi ko gusukura imihanda. Yashakanye na Irina mu mwaka wa 2006

Urubanza

Muri Gashyantare 2019, abayobozi b’u Burusiya basatse urugo rwa Vitaliy Ilinykh bashakisha ibimenyetso mu rubanza bagenzi be bahuje ukwizera bo mu mugi wa Spassk-Dalniy baregwamo. Ku itariki ya 18 Nzeri 2019, abayobozi batangiye gukora iperereza kuri Vitaliy. Ku itariki ya 23 Ukwakira 2019, bongeye gusaka urugo rwe. Icyo gihe baramufashe bajya kumufunga, amara iminsi ibiri muri kasho. Igihe Vitaliy yari afunzwe yarasenze. Vitaliy yaravuze ati: “Igihe nasengaga sinongeye guhangayika, nahise numva ntuje.”

Igihe bamurekuraga, yamenyeshejwe ko atemerewe kuva mu gace atuyemo. Nyina witwa Olga Opaleva, na we akurikiranywe n’urukiko.

Ibyabaye kuri Vitaliy byamwigishije byinshi. Yaravuze ati: “Nari nsanzwe nzi ko Yehova adashobora kwemera ko tugerwaho n’ibigeragezo birenze ibyo dushobora kwihanganira, ariko ubu niboneye ko ibyo ari ukuri mpereye ku byambayeho. Uko tugerwaho n’ibintu bikomeye mu buzima ni ko turushaho kuba inshuti za Yehova. Yehova ni umubumbyi, kandi iyo aretse ibigeragezo bikomeye bikangeraho mba nizeye ko azamfasha kubyihanganira kandi bikangirira akamaro. Iyo mbona ko ntagishoboye kubyihanganira, aba ari igihe cyo kwinginga Yehova ngo ampe ‘imbaraga zirenze izisanzwe.’”—2 Abakorinto 4:7.

Ubusanzwe Vitaliy yivugira make, ariko gutekereza ku bivugwa muri 1 Petero 5:9 byatumye agira ubutwari. Nanone yatewe inkunga n’ingero z’abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bakomeje guhangana n’ibitotezo bashikamye. Vitaliy yaravuze ati: “Umwanzuro wose Yehova azemera ko ufatwa muri uru urubanza rwanjye, . . . nterwa ishema n’uko nzaba mbonye uburyo bwo kubwiriza abayobozi muri iyi minsi y’imperuka.”

Kimwe na Vitaliy, natwe duterwa inkunga n’ingero z’abagaragu ba Yehova benshi bakomeje kugira ukwizera n’ubutwari. Kandi dukomeza gushimira Yehova kuko aduha ‘ibyo dukeneye byose kugira ngo dukore ibyo ashaka.’—Abaheburayo 13:20, 21.