24 WERURWE 2022
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA | Yehova akomeje gufasha imiryango y’Abahamya batandatu bafunzwe by’agateganyo
Ku itariki ya 19 Nzeri 2022, urukiko rw’umujyi wa Gukovo ruri mu ntara ya Rostov rwahamije icyaha umuvandimwe Aleksey Dyadkin, Aleksey Goreliy, Nikita Moiseyev, Vladimir Popov, Yevgeniy Razumov na Oleg Shidlovskiy. Umuvandimwe Goreliy na Shidlovskiy bakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu n’igice. Umuvandimwe Dyadkin, Moiseyev, Popov na Razumov bo bakatirwa imyaka irindwi. Bahise bajyanwa muri gereza.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 8 Kanama 2020
Abapolisi bo mu rwego rushinzwe ubutasi basatse ingo 17 z’Abahamya ba Yehova bo mu mijyi itatu yo mu gace ka Rostov no mu mujyi wa Kursk. Umuvandimwe Goreliy, Moiseyev, Razumov na Shidlovskiy barafashwe maze nyuma y’umunsi umwe boherezwa mu kigo bagombaga gufungirwamo by’agateganyo. Naho umuvandimwe Popov we yashyizwe ku rutonde rw’abantu bashakishwa na leta
Ku itariki ya 12 Kanama 2020
Abapolisi bo mu rwego rushinzwe ubutasi bafashe umuvandimwe Popov. Nyuma y’iminsi ibiri bamwohereje mu kigo afungiwemo by’agateganyo
Ku itariki ya 21 Kanama 2020
Umuvandimwe Dyadkin amaze guhatwa ibibazo, yoherejwe mu kigo afungiwemo by’agateganyo
Ku itariki ya 28 Kamena 2021
Umwavoka yasuye abo Bahamya batandatu aho bafungiye by’agateganyo. Bamubwiye ukuntu bafatwa nabi, bafungiye ahantu habi hari ubushyuhe bwinshi (dogere 40), inkuta za kasho zifite uruhumbu kandi ko bafunganywe n’imfungwa zirwaye COVID-19
Ku itariki ya 21 Nyakanga 2021
Umuvandimwe Popov yoherejwe mu kindi kigo kugira ngo avurwe, kubera ko yagize ibibazo by’ubuhumekero. Nyuma yaho bamwohereje kwa muganga
Ku itariki ya 30 Nzeri 2021
Umuvandimwe Popov yagarutse mu kigo yari afungiwemo mbere, nyuma yo kumara amezi abiri ari mu bitaro
Ku itariki ya 17 Ugushyingo 2021
Ni bwo urubanza rwatangiye, kandi igihe abo bavandimwe bose uko ari batandatu bagombaga kumara bafunzwe by’agateganyo cyarongerewe
Icyo twabavugaho
Dukomeje gusenga dusaba ko Yehova yafasha aba bavandimwe n’imiryango yabo. Twizeye tudashidikanya ko Yehova azakomeza kubaha ukwizera n’imbaraga bakeneye.—Abaroma 15:30.