11 KAMENA 2019
U BURUSIYA
Dennis Christensen agiye kujuririra Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu
Nk’uko mubyibuka, ku itariki ya 23 Gicurasi 2019, urukiko rwo mu mugi wa Oryol rwashimangiye igifungo Dennis Christensen yari yarakatiwe k’imyaka itandatu. Kubera ko yari amaze imyaka ibiri afunzwe by’agateganyo, kandi dukurikije amategeko yo mu gihugu cy’u Burusiya ikaba ihwanye n’imyaka itatu y’igifungo, bivuze ko Christensen ashigaje kumara indi myaka itatu muri gereza. Ku itariki ya 6 Kamena 2019, Christensen yimuriwe mu yindi gereza aho azarangiriza igifungo ke. Biteganyijwe ko ikirego ke gishyikirizwa Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Ubwo bujurire busanzeyo ubundi bujurire bwari muri urwo rukiko, aho yari yarajuririye gufungwa by’agateganyo.
Dushimishwa cyane no kuba Christensen akomeje kwihangana nubwo afunzwe arengana. Twiringiye ko Yehova azakomeza kumufasha, kandi agafasha n’abandi Bahamya ba Yehova bo mu Burusiya basaga 200 bakurikiranyweho ibyaha barengana.—Zaburi 27:1.