13 KAMENA 2024
U BURUSIYA
Mushiki wacu Olga Ivanova wari ufungiwe mu Burusiya yarafunguwe
Ku itariki ya 11 Kamena 2024, mushiki wacu Olga Ivanova wari ufungiye muri gereza yo mu mujyi wa Zelenokumsk mu Burusiya yarafunguwe. Ku itariki ya 25 Ukwakira 2021, ni bwo yahamijwe icyaha kandi akatirwa igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu. Ubu yasoje igifungo cye, kubera ko yari yarafunzwe umwaka n’amezi ane mbere y’uko ahamwa n’icyaha. Umugabo we Yevgeniy bahamijwe icyaha kimwe, we aracyafunzwe kuko yakatiwe imyaka umunani y’igifungo.
Mushiki wacu Olga igihe yari afunzwe, akenshi yategekwaga gukora imirimo y’agahato amasaha 12 ku munsi, kandi ibyo akabikora iminsi 6 mu cyumweru. Nanone, inshuro nyinshi yagiye yimurirwa mu yandi magereza yo mu Burusiya. Ibyo byatumaga mama we witwa Svetlana w’umupfakazi, bimugora kumusura no kubona uko amufasha. Svetlana yavuze ukuntu Yehova yabafashije, agira ati: “Buri gihe iyo Olga yimurirwaga mu wundi mujyi, abavandimwe na bashiki bacu bo muri uwo mujyi bamwitagaho babigiranye urukundo, bakamufasha kubona ibyo yari akeneye. Bahagararaga amasaha menshi ku murongo igihe babaga bamugemuriye ibyokurya n’ibindi yabaga akeneye, kandi bakoraga uko bashoboye kose kugira ngo bamusure, igihe cyose byabaga bishoboka. Nanone iyo nabonaga uko njya kumusura, buri gihe abavandimwe barancumbikiraga kandi bakampa ibyo nabaga nkeneye byose. Ni ukuri ntabwo nzigera mbyibagirwa.”
Dushimira Yehova kuba yaragaragarije urukundo mushiki wacu Olga akamwitaho igihe yari afunzwe. Nubwo twishimiye ko uwo mushiki wacu yafunguwe, dukomeje gusengera umugabo we n’abandi bose bagifunzwe. Twizeye ko Yehova azakomeza kubagaragariza urukundo rudahemuka.—Intangiriro 39:21.