30 MUTARAMA 2024
U BURUSIYA
Mushiki wacu Sona Olopova yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri akora imirimo y’agahato
Ku itariki ya 25 Mutarama 2024, urukiko rwa Tsentralniy rwo mu karere ka Tolyatti mu gace ka Samara, rwahamije icyaha mushiki wacu Sona Olopova runamukatira imyaka ibiri y’igifungo akora imirimo y’agahato. Iyo mirimo azayikora anaba muri gereza.
Icyo twamuvugaho
Twiringiye ko Yehova azakomeza kurinda mushiki wacu Sona n’abandi bagaragu be b’indahemuka bakomeje kumwiringira.—Zaburi 86:2.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 15 Gicurasi 2023
Ni bwo yatangiye gukurikiranwa mu nkiko
Ku itariki ya 16 Gicurasi 2023
Inzu ye barayisatse, bamuhata ibibazo kandi bamubuza gukora ingendo
Ku itariki ya 6 Nzeri 2023
Ni bwo urubanza rwatangiye
Ku itariki ya 25 Mutarama 2024
Yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri akora imirimo y’agahato kandi ari muri gereza
a Twagiranye ikiganiro na mushiki wacu Olopova mbere y’uko ajya muri gereza.