Soma ibirimo

Dmitriy Barmakin n’umugore we Yelena, nyuma yo gufungurwa

19 UGUSHYINGO 2019
U BURUSIYA

Umucamanza wo mu Burusiya yategetse ko Dmitriy Barmakin arekurwa

Umucamanza wo mu Burusiya yategetse ko Dmitriy Barmakin arekurwa

Ku itariki ya 18 Ukwakira 2019 Umuhamya witwa Dmitriy Barmakin, yararekuwe asubira iwe, nyuma yo kumara umwaka n’amezi abiri afunzwe by’agateganyo. Ubu afungishijwe ijisho. Yongeye guhura n’umugore we Yelena, bamaze imyaka 13 bashyingiranywe.

Barmakin yafashwe ku itariki ya 28 Nyakanga 2018, igihe abaporisi bipfutse mu maso bamusangaga kwa nyirakuru w’umugore we ufite imyaka 90. Barmakin yashinjwe ko yakoraga umurimo wo kubwiriza. Urukiko rw’akarere ka Vladivostok rwari rwategetse ko Barmakin amara amezi abiri afunzwe by’agateganyo. Nyuma y’aho urwo rukiko rwongereye igifungo ke inshuro umunani.

Igihe yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, urukiko rwavuze ko ibikorwa bye byo gusenga Imana mu mahoro binyuranyije n’Itegeko Nshinga kandi ko bibangamiye umutekano w’igihugu. Icyo kirego kinyuranyije n’ibivugwa mu ngingo ya 28 y’Itegeko Nshinga ry’u Burusiya rivuga ko abantu bose bafite uburenganzira bwo guhitamo idini, kubwira abandi ibyo bizera ndetse no gukora ibihuje n’imyizerere yabo.

Twishimiye ko umucamanza Stanislav Salnikov wo mu rukiko rw’akarere ka Vladivostok, yasabye ko Barmakin aba arekuwe, iperereza ku byaha akurikiranyweho rigakomeza ari hanze.

Twiringiye ko Yehova azakomeza gufasha abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya cyanecyane abari muri gereza cyangwa abafungishijwe ijisho. Muri abo twavuga nka Barmakin wakomeje kurangwa n’ukwizera n’ubutwari, akabera urugero rwiza Abahamya bo ku isi hose.—Abafilipi 1:13, 14.