Soma ibirimo

Ku itariki ya 25 Gicurasi 2022, Dennis Christensen yakiriwe na papa we na mushiki we ku kibuga cy’indege cya Copenhagen Kastrup

25 GICURASI 2022
U BURUSIYA

Umuvandimwe Dennis Christensen yarafunguwe ahita yoherezwa iwabo

Umuvandimwe Dennis Christensen yarafunguwe ahita yoherezwa iwabo

Ku itariki ya 24 Gicurasi 2022, Irina Christensen ategereje ko Dennis afungurwa ahagaze kuri gereza No. 3 iri Lgov, mu Burusiya

Ku itariki ya 25 Gicurasi 2022, umuvandimwe Dennis Christensen yageze amahoro muri Danimarike. Yafunguwe ku itariki ya 24 Gicurasi maze ahita yirukanwa mu Burusiya. Yari amaze imyaka itanu afungirwa muri gereza zitandukanye zo mu Burusiya.

Dennis yaravuze ati: “Nishimiye kuba nafunguwe nkaba nongeye guhura n’umugore wanjye Irina. Inkunga n’ubufasha nahawe n’Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi ni impano yaturutse kuri Yehova. Nzakomeza gusenga nsaba ko abavandimwe na bashiki bacu batotezwa n’abafunzwe bakomeza kugira ubutwari.”

Dennis na Irina bari ku kibuga cy’indege cya Moscow Domodedovo

Incuti n’abagize umuryango bakomeje gufasha Dennis na Irina kubona ibyo bakeneye kandi bakabahumuriza bakoresheje Bibiliya. Baravuze bati: “Dutegerezanyije amatsiko igihe tuzaba dukorera Yehova mu mudendezo turi kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu bo muri Danimarike.”

Dennis yafashwe kandi afungwa ku itariki ya 25 Gicurasi 2017, igihe abaporisi bitwaje intwaro kandi bipfutse mu maso bagabaga igitero ku Nzu y’Ubwami yo mu itorero ryo mu mugi wa Oryol bari mu materaniro. Nyuma yaho urukiko rwahamije Dennis ibyaha by’uko ategura ibikorwa by’umuryango w’idini uvugwaho kuba ari “intagondwa”. Muri Mata 2017 Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya rwahagaritse uwo muryango.

Abayobozi b’u Burusiya bakomeje kwemeza ko kuba mu mwaka wa 2017 rwarahagaritse imiryango yo mu rwego rw’amategeko y’Abahamya ba Yehova, bitabuza umuntu ku giti cye uburenganzira bwo gukorera Yehova. Icyakora ifungwa rya Dennis, ryari intangiriro y’ibikorwa by’urugomo byo gufata no gufunga Abahamya ba Yehova mu Burusiya no muri Crimée.

Dennis na Irina bari ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cy’i Istanbul barimo berekeza muri Danimarike, bari kumwe n’abavandimwe babiri bo muri Turukiya

Kugeza ubu, Abahamya ba Yehova 91 baracyafunzwe. Dusenga dusaba ko Yehova akomeza gufasha izo ndahemuka ze kandi akazitaho “mu buryo bwihariye.”—Zaburi 4:3.