Soma ibirimo

Umuvandimwe Rustam Seidkuliev n’umugore we Yuliya, akimara gufungurwa ku itariki ya 7 Mata 2023

19 UKWAKIRA 2023
U BURUSIYA

Umuvandimwe Rustam Seidkuliev wari ufungiwe mu Burusiya yarafunguwe ahita yoherezwa muri Turukimenisitani

Umuvandimwe Rustam Seidkuliev wari ufungiwe mu Burusiya yarafunguwe ahita yoherezwa muri Turukimenisitani

Ku itariki 7 Mata 2023, ni bwo umuvandimwe Rustam Seidkuliev, wari ufungiwe mu Burusiya yafunguwe. Nyuma y’amezi menshi yari amaze ategereje, ku itariki ya 17 Nzeri 2023, yirukanywe mu Burusiya yoherezwa muri Turukimenisitani kuko leta y’u Burusiya yamwambuye ubwenegihugu. Umugore we Yuliya, yiringiraga ko azongera kubona umugabo we bidatinze.

Rustam yamaze amezi 7 afungishijwe ijisho amara n’igihe kijya kugera ku myaka ibiri ari muri gereza. Icyo gihe cyose yakomeje kurangwa n’icyizere kandi arushaho kwizera Yehova. Mu ibaruwa Rustam yanditse akiri muri gereza yagaragaje uburyo ingero zo muri Bibiliya zatumye akomeza kwihangana, yaravuze ati: “By’umwihariko urugero rwa Naboti n’urwa Mefibosheti zanteye inkunga cyane. Bararenganyijwe ariko bakomeje kubera Yehova indahemuka no kugaragaza ukwizera. Ibyo byamfashije kwihanganira ibibazo nari mfite no gukomeza guhanga amaso ibyiringiro byanjye.”

Igihe yari muri gereza, Yuliya yari yemerewe kumusura rimwe mu mezi atatu. Icyakora buri munsi bateranaga inkunga, bakaganira bakoresheje telefone kandi bagasuzumira hamwe umurongo ugize isomo ry’umunsi, bakanasoma ibitekerezo byo mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe buri Munsi.

Mbere gato y’uko Rustam afungwa, yaravuze ati: “Namenye ko Yehova aba agenzura ibintu byose kandi ko aba yiteguye kugira icyo akora ngo atwiteho mu gihe gikwiriye no mu buryo bukwiriye. Ubwo rero nari nkeneye gukomeza kumwiringira.”

Twizeye ko Yehova azakomeza kwita kuri Rustam na Yuliya mu gihe bakomeje kumugira ubuhungiro bwabo n’igihome cyabo.—Zaburi 91:2.

y