Soma ibirimo

Inzu urukiko rw’akarere ka Chekhov rukoreramo mu mugi wa Moscow

21 GICURASI 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe na mushiki wacu Krutyakov n’abavandimwe Nikiforov na Zherebtsov bakomeje kwiringira Yehova nubwo bahanganye n’ibigeragezo

Umuvandimwe na mushiki wacu Krutyakov n’abavandimwe Nikiforov na Zherebtsov bakomeje kwiringira Yehova nubwo bahanganye n’ibigeragezo

AMAKURU MASHYA | Urukiko rw’u Burusiya rwakatiye igihano gisubitse abavandimwe batatu na mushiki wacu

Ku itariki ya 20 Nyakanga 2021, urukiko rw’intara ya Moscow rwashimangiye igifungo gisubitse cyari cyarakatiwe umuvandimwe Krutyakov n’umugore we, umuvandimwe Nikiforov na Zherebtsov. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.

Ku itariki ya 24 Gicurasi 2021, urukiko rw’akarere ka Chekhov mu mugi wa Moscow rwahamije icyaha umuvandimwe Krutyakov n’umugore we hamwe na Nikiforov na Zherebtsov. Urukiko rwakatiye umuvandimwe Krutyakov igifungo gisubitse k’imyaka itandatu naho mushiki wacu Krutyakova, umuvandimwe Nikiforov n’umuvandimwe Zherebtsov bakatirwa igifungo gisubitse k’imyaka ibiri. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.

Ibimuranga

Yuriy Krutyakov

  • Igihe yavukiye: 1952 (Nizhny Novgorod)

  • Icyo twamuvugaho: Akora mu ruganda kandi ni enjenyeri. Akuriye abandi bakozi kandi ni umunyabukorikori. Yamaze imyaka myinshi yibaza intego y’ubuzima. Igihe yatangiraga kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova yabonye ibisubizo bimunyuze kuri icyo kibazo yibazaga. Yabatijwe mu mwaka wa 1998.

    Yashakanye na Zinaida mu mwaka wa 2012. Bombi bakunda guteka no kumva umuziki

Zinaida Krutyakova

  • Igihe yavukiye: 1958 (Nizhnedevitsk)

  • Icyo twamuvugaho: Yareze umukobwa we ari wenyine. Ni enjenyeri kandi ni umuhanga mu kubumba. Ubu ari mu kiruhuko k’iza bukuru.

    Yababazwaga n’akarengane kaba muri iyi si. Yabonye ibisubizo bimunyuze igihe yiganaga Bibiliya n’ Abahamya ba Yehova. Yabatijwe mu mwaka wa 2003, ashakana na Yuriy muri 2012.

Vitaliy Nikiforov

  • Igihe yavukiye: 1968 (Nevel, mu gace ka Pskov)

  • Icyo twamuvugaho: Akiri muto yari umuhanga mu mibare kandi akunda siporo. Yabaye umukanishi w’indege za Gisirikare z’u Burusiya.

    Mu mwaka wa 2005 yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Yagiye mu kiruhuko k’iza bukuru mu mwaka wa 2007. Yabatijwe muri 2012.

Konstantin Zherebtsov

  • Igihe yavukiye: 1973 (Turukimenisitani)

  • Icyo twamuvugaho: Akiri umuto, yakoraga siporo yo guterura ibintu biremereye n’akazi ko gutwara amabaruwa. Yize mu ishuri ry’imyuga nyuma yaho akora akazi mu bijyanye n’amashanyarazi. Muri 2003 yakoze mu mishinga yo kubaka ingomero zitunganyirizwamo ingufu za Nikereyeri.

    Mu mwaka wa 1994 yashyingiranywe na Natalya. Hanyuma bombi batangira kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Babatijwe mu mwaka wa 2016

Urubanza

Ku itariki ya 30 Nzeri 2019, urwego rushinzwe ubutasi mu Karere ka Moscow, rwatangiye kugenza icyaha ku bavandimwe Vitaliy Nikiforov, Konstantin Zherebtsov, Yuriy Krutyakov n’umugore we Zinaida Krutyakova. Nyuma y’iminsi ibiri abaporisi bagiye gusaka ingo zabo.

Vitaliy, Konstantin na Zinaida bamaze amasaha menshi bahatwa ibibazo kandi barara muri gereza. Bukeye bafungishijwe ijisho.

Ku itariki ya 5 Werurwe 2020, Yuriy yoherejwe muri kasho. Nyuma yaho yagiye yimurirwa muri gereza eshatu zitandukanye. Aracyafunzwe by’agateganyo.

Konstantin yavuze ko isengesho ryamufashije kwihangana igihe cyose yaburanaga. Mu ijoro baje gusaka urugo rwe yasabye Yehova ngo amufashe adahangayika cyane. Yaravuze ati: “Kuba nge n’abagize umuryango wange twarakomeje gutuza no kubaha abayobozi byatanze ubuhamya, bigaragaza ko abagaragu ba Yehova ari abanyamahoro kandi ko bumvira amategeko.”

Konstantin yongeyeho ati: “Iyo turi mu bihe bikomeye umurongo wo muri Zekariya 2:8 utuma nkomera. Unyibutsa ko Yehova abona ko ndi uw’agaciro, ko anyitaho kandi ko azandinda nk’uko arinda imboni yo mu jisho rye.”

Mu gihe abo bavandimwe batatu na mushiki wacu bakomeje kwikoreza Yehova imitwaro yabo, twizeye ko azakomeza kubashyigikira.—Zaburi 55:22.