20 GICURASI 2021
U BURUSIYA
Urukiko rwo mu Burusiya rwakatiye igifungo k’imyaka ibiri n’igice umuvandimwe Rustam Seidkuliev
Ni inshuro ya gatatu afunzwe azira ukwizera kwe
Umwanzuro w’urubanza
Ku itariki ya 20 Gicurasi 2021, urukiko rw’akarere ka Leninskiy ruri mu mugi wa Saratov rwahamije icyaha umuvandimwe Rustam Seidkuliev kandi rumukatira igifungo k’imyaka ibiri n’igice. Nyuma y’urubanza yahise ajyanwa muri gereza.
Icyo twamuvagaho
Rustam Seidkuliev
Igihe yavukiye: 1977 (Muri Turukumenisitani, mu mugi wa Ashgabat)
Ibimuranga: Yarezwe na nyina gusa. Abahamya ba Yehova batangiye kumwigisha Bibiliya mu mwaka wa 1993. Nyuma y’imyaka ibiri nyina na we yatangiye kwiga Bibiliya. Mbere y’uko abatizwa yafungiwe muri Turukimenisitani inshuro ebyiri, azira kwanga kujya mu gisirikare, bitewe n’umutimanama we watojwe na Bibiliya
Yiboneye uko ubuhanuzi bwo muri Bibiliya busohora n’uko inama ziyirimo ari ingirakamaro bituma yiyegurira Yehova maze abatizwa mu mwaka wa 1998. Mu mwaka wa 2000 umuryango we wimukiye mu Burusiya kubera ko umugabo nyina yari yarashatse yirukanywe mu gihugu azira ko ari Umuhamya wa Yehova
Rustam yakoraga amaterefone, akaba n’umwubatsi. Yamenyanye na Yuliya mu mwaka wa 2001, nyuma yaho baza gushakana. Bombi bakunda umukino wa boule, gutemberera ahantu nyaburanga no gukina tenisi. Guhera muri Nzeri 2019 batangiye kwita ku babyeyi ba Rustam
Urubanza
Muri Werurwe 2019, abasirikare b’u Burusiya bo mu rwego rushinzwe ubutasi baje mu rugo rw’umuvandimwe Rustam Seidkuliev na Yuliya. Bafunze inzira ijya iwe, kugira ngo babone uko we n’umugore we, babahata ibibazo buri wese ukwe. Nyuma yaho basabwe kwitaba ku biro by’abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi, kugira ngo bongere guhatwa ibibazo.
Ku itariki ya 15 Gashyantare 2020, abaporisi basanze Rustam na Yuliya aho barimo bahahira, barabafata. Rustam yafunzwe by’agateganyo. Nyuma yaho urukiko rwo mu gace k’iwabo rwategetse ko afungishwa ijisho. Babanje kumufungira mu kindi kigo mu gihe cy’amezi abiri, ku buryo atashoboraga kubona umugore we. Amaze kugera mu rugo iwe, ntiyari yemerewe gukoresha interineti cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bwo gushyikirana n’abandi. Igifungo ke cyahinduwe inshuro zirindwi. Rustam yamaze amezi asaga arindwi afungishijwe ijisho.
Rustam yahuye n’ibibazo byinshi igihe yari afungishijwe ijisho. Hari igihe yari yemerewe kugenda hagati ya saa tatu za mu gitondo na saa tanu gusa. Ibindi atari yemerewe harimo kujya hanze ngo yite ku busitani bwe cyangwa kuba yajya hejuru y’inzu gusana igisenge. Avuga icyatumye akomeza kurangwa n’ikizere agira ati: “Gufungishwa ijisho byatumye mbona umwanya uhagije wo gusenga no gutekereza ku bindi bintu byamfasha kuba inshuti y’Imana. Kuba nari mfite ibintu byinshi byo gukora byatumye ntiheba cyangwa ngo nshike intege. Nari nzi ko hari bamwe mu Bakristo bagenzi bange bafungiwe muri kasho cyangwa muri gereza bamerewe nabi kundusha.”
Nanone Rustam yakomejwe n’ibigeragezo yari yarahuye na byo. Avuga ibyamubayeho igihe yari afungiwe muri Turukimenisitani, agira ati: “Yehova yanyitayeho inshuro nyinshi igihe nari muri gereza, kandi bwo nari nkiri muto. Ibyo byatumye ndushaho kumwiringira kandi bituma ntuza.”
Rustam yakomeje gukora ibyo ashoboye byose mu murimo wa Yehova. Yaravuze ati: “Ntitugomba gusiba amateraniro cyangwa ngo tugire ikindi twirengagiza muri gahunda yacu yo gusenga Yehova. Nta kintu twakwemera ko kiturangaza ngo kibe cyadutwarira umwanya wo kubwiriza cyangwa uwo guterana inkunga n’Abakristo bagenzi bacu. Niyemeje gukomeza gukorera Yehova uko nshoboye kose n’aho yanyohereza hose, kuko igihe gisigaye ari gito.”
Twizeye ko Yehova azakomeza guha abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya ‘ibyo bakeneye byose kugira ngo bakore ibyo ashaka.’—Abaheburayo 13:21.