Soma ibirimo

21 KAMENA 2017
U BURUSIYA

Videwo igaragaza ukuntu abapolisi bo mu Burusiya basheshe amateraniro y’Abahamya

Videwo igaragaza ukuntu abapolisi bo mu Burusiya basheshe amateraniro y’Abahamya

NEW YORK—Ku itariki ya 25 Gicurasi 2017, hari videwo yerekanwe mu makuru yo kuri televiziyo yitwa glavny.tv igaragaza ukuntu abapolisi b’Abarusiya bitwaje intwaro hamwe n’abandi bantu bakora mu rwego rw’ubutasi basheshe amateraniro y’Abahamya bo mu mugi wa Oryol.

Ku itariki ya 25 Gicurasi 2017, Abapolisi bitwaje intwaro basheshe amateraniro y’Abahamya bo mu mugi wa Oryol mu Burusiya.

Iyo videwo igaragaza Dennis Christensen, ukomoka muri Danimarike avugana n’abo bapolisi. Yahise afungwa kandi kugeza ubu ntaracirwa urubanza.

Dennis Christensen, ukomoka muri Danimarike kandi akaba ari n’umusaza w’itorero yagaragaye kuri videwo ari kuvugana n’abapolisi. Yafunzwe n’Ibiro Bishinzwe Ubutasi kuva itariki ya 25 Gicurasi 2017.

David A. Semonian, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova ku kicaro gikuru yaravuze ati “iyo videwo igaragaza neza ukuntu Abahamya ba Yehova bitwara neza ndetse n’igihe abayobozi baba babotsa igitutu bashaka ko badakomeza kuganira kuri Bibiliya. Abahamya ba Yehova bazongera kubona umudendezo ari uko Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rubarenganuye. Nanone twese duhangayikishijwe n’uko Dennis Christensen abayeho kuko atemerewe gusurwa cyangwa kuvugana n’umugore we. Twizeye ko vuba aha azafungurwa kuko afunzwe arengana.”

Ushinzwe amakuru:

David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000