Soma ibirimo

21 NYAKANGA 2015
U BURUSIYA

Abayobozi ba gasutamo banze ko Bibiliya zinjira mu Burusiya

Abayobozi ba gasutamo banze ko Bibiliya zinjira mu Burusiya

Ku itariki ya 14 Nyakanga 2015, abayobozi ba gasutamo bo mu Burusiya banze ko Abahamya ba Yehova binjiza muri icyo gihugu Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’ikirusiya. Kuva muri Werurwe 2015, abayobozi b’u Burusiya banze ko ibitabo byose byandikwa n’Abahamya ba Yehova byinjizwa muri icyo gihugu, nubwo muri ibyo bitabo nta na kimwe kibuzanyijwe mu Burusiya. Kuba baranze ko ibyo bitabo byinjira mu Burusiya kandi bakaba barafunze n’urubuga rwemewe rw’Abahamya ba Yehova rwa www.dan124.com, bigaragaza ko babangamiye uburenganzira bwo gusenga, kuvuga icyo umuntu atekereza n’ubw’itangazamakuru.