29 UGUSHYINGO 2018
U BURUSIYA
Abantu bo hirya no hino ku isi bashyigikiye Dennis Christensen
Umuvandimwe Dennis Christensen amaze umwaka n’amezi atandatu afunzwe azira gukora ibikorwa by’idini, kandi yitabye urukiko inshuro zigera hafi kuri 50. Urukiko rw’akarere ka Zheleznodorozhniy, rwo mu mugi wa Oryol mu Burusiya, ni rwo rurimo ruburanisha urubanza rwa Christensen kandi rwavuze ko urubanza rwe ruzasubukurwa mu kwezi k’Ukuboza. Nubwo igihe yari kumara afunzwe cyagiye cyongerwa, ntiyigeze acika intege. Ibyo bigaragaza ko Yehova akomeje kumushyigikira, nk’uko Abahamya bo hirya no hino ku isi babarirwa muri za miriyoni basenga basaba.
Christensen yakiriye amabaruwa n’amakarita yanditswe n’Abahamya bagenzi be bo mu Burusiya n’abandi bo hirya no hino ku isi, bamugaragariza ko bamushyigikiye kandi ko bamukunda. Mu rubanza rwe rwabaye ku itariki ya 30 Ukwakira, bamuzanye ari mu kazu gato afungirwamo iyo aje mu rukiko maze yereka Abahamya bari baje mu rubanza rwe amakarita n’amafoto abana bagiye bamwoherereza, kugira ngo bibatere inkunga.
Uretse kandi abo bavandimwe ba bashiki bacu, imiryango mpuzamahanga na yo ikomeje gushishikazwa cyane n’urubanza rwa Christensen. Ku itariki ya 21 Nyakanga 2018, ishami ry’i Moscou rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ryemeje ko Christensen ari imfungwa ya poritiki. Ku itariki ya 20 Kamena 2018, Akanama Gashinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ko mu Burusiya kasabye Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru kugenzura niba koko Abahamya ba Yehova batubahiriza amategeko. Nanone ku itariki ya 26 Nzeri 2018, Komisiyo Mpuzamahanga Yita Ku Burenganzira bw’Amadini ikorera muri Amerika yashyize Christensen ku rutonde rw’abantu bafunzwe bazira ‘kuyoborwa n’umutimanama wabo watojwe n’idini.’
Igihe Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rwafataga umwanzuro wo guhagarika imiryango yo mu rwego rw’amategeko Abahamya bakoresha, rwatangaje ko uwo mwanzuro utabuza Abahamya ba Yehova uburenganzira bwabo bwo gukora ibikorwa by’idini. Icyakora, porisi hamwe n’abandi bayobozi bagiye birengagiza icyo kintu maze bemeza ko Christensen n’abandi Bahamya ba Yehova barenze ku itegeko rikumira ubutagondwa. Muri uyu mwaka, u Burusiya bwagiye bwigabiza ingo z’Abahamya batuye muri icyo gihugu. Kugeza ubu, hari abavandimwe na bashiki bacu 25 bafunzwe, abandi 18 bakaba bafungishijwe ijisho, noneho abarenga 40 bakaba hari ibintu bimwe na bimwe batemerewe gukora. Uko urubanza rwa Christensen ruzacibwa ni byo bizashingirwaho mu guca n’izindi manza z’Abahamya zigera kuri 90 zitaraburanishwa. Ubu abo Bahamya bari mu turere tugera kuri 30 two mu Burusiya bategereje ibizava mu iperereza ririmo rikorwa.
Twizeye ko abavandimwe bo ku isi hose bakomeza gusenga Yehova bamusaba ko yashyigikira abavandimwe na bashiki bacu bashinjwa ibyaha cyangwa abari muri gereza bazira ukwizera kwabo. Dutegerezanyije amatsiko igihe Yehova ‘azarenganurira’ abagaragu be.—Luka 18:7.