22 NZERI 2016
U BURUSIYA
IGICE CYA 1
Icyo abahanga bavuga: U Burusiya bukoresha itegeko rikumira ubutagondwa bugamije gukandamiza Abahamya ba Yehova
Iki ni igice cya mbere, mu biganiro bitatu by’uruhererekane twagiranye n’abahanga mu by’amadini, politiki n’imibereho y’abaturage bazwi cyane, n’inzobere zize amateka y’Abasoviyeti, yaba ayo hambere n’ay’ubu.
ST. PETERSBURG, mu Burusiya—Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru w’u Burusiya birimo birashakisha uko byakwemeza ko Abahamya ba Yehova ari intagondwa. Urukiko ruramutse rwemeje ko ibyo ubushinjacyaha buvuga ari ukuri, Abahamya ba Yehova bashobora kwamburwa ubuzima gatozi, kandi ntibemererwe gukorera mu Burusiya hose. Abahamya bajuririye ibyo birego, kandi urukiko ruzumva ubujurire bwabo ku itariki ya 23 Nzeri 2016.
Urubanza rw’Abahamya ba Yehova rushingiye ku itegeko ry’u Burusiya rikumira ubutagondwa. Abahanga bavuga ko iryo tegeko rigamije “kuzana ivangura,” ko “ryuzuyemo amakosa” kandi ko “ridashyize mu gaciro.”
Dogiteri Derek H. Davis, wahoze ari umuyobozi muri kaminuza ya Baylor, yagize ati “ibikorwa bibangamiye ubuzima bw’abantu, ni byo bigomba gufatwa nk’ubutagondwa kandi bikarwanywa. Kurwanya ikindi kintu cyose kitari icyo, na byo ubwabyo ni ubutagondwa.”
Dogiteri Mark Juergensmeyer, umuyobozi muri kaminuza ya Kaliforuniya, yagize icyo avuga ku bikorwa byo kwibasira abantu b’abanyamahoro, urugero nk’Abahamya ba Yehova. Yagize ati “kubima umudendezo bafite mu by’idini witwaje ko ari ukurwanya ubutagondwa, ni ikosa rikomeye cyane.” Nanone Dogiteri Jim Beckford, na we yagize ati “abayobozi b’idini ry’Aborutodogisi ryo mu Burusiya bagambanye na guverinoma bagamije guteza imbere inyungu zabo, ariko bagapyinagaza abo batavuga rumwe.”
Abahanga basobanura ko aho ikibazo kiri atari uko itegeko rikoreshwa nabi gusa, ahubwo ko n’uko itegeko ryanditse bituma abantu barikoresha nabi. Ikigo cy’i Moscou giharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu cyagize kiti “twagiye tuvuga kenshi ko itegeko rikumira ubutagondwa ridasobanutse neza, ryabaye igikoresho leta ikoresha kugira ngo irwanye abatavuga rumwe na yo n’abandi bose badakora ibyo yifuza.”
Dogiteri Emily B. Baran, umwarimu wungirije wigisha amateka y’u Burusiya n’ay’uburasirazuba bw’u Burayi muri kaminuza yo muri Amerika, yagize ati “abaturage b’u Burusiya bagombye guhangayikishwa n’umwanzuro leta yabo yafashe wo gukorera Abahamya ba Yehova ibikorwa by’ivangura, kuko bigaragaza ko leta izafatira ibyemezo nk’ibyo n’andi madini afite abayoboke bake.”
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, 1-718-560-5000
Mu Burusiya: Yaroslav Sivulskiy, 7-812-702-2691