Soma ibirimo

Urwibutso rwabereye ku Nzu y’Ubwami yo mu mugi wa Lviv aho Abahamya 60 bavanywe mu byabo n’intambara bacumbitse

29 MATA 2022
UKRAINE

RAPORO YA 7 | Mu gihe muri Ukraine intambara ikomeje abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kugaragarizanya urukundo

Abarenga 210 000 bateranye Urwibutso

RAPORO YA 7 | Mu gihe muri Ukraine intambara ikomeje abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kugaragarizanya urukundo

Twishimiye kubamenyesha ko Yehova yahaye imigisha abagaragu be bo muri Ukraine, ku buryo abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino muri icyo gihugu babashije kwifatanya mu kwibuka urupfu rwa Yesu. Amazu y’Ubwami menshi yo mu burengerazuba bwa Ukraine ni yo Abahamya bahunze bateraniyemo Urwibutso. Abavandimwe na bashiki bacu batashoboye kuva mu ngo zabo bateraniye Urwibutso mu matsinda mato mato kandi bakurikira bifashishije ikoranabuhanga rya videwo.

Abavandimwe na bashiki bacu bateraniye Urwibutso muri kave mu mugi wa Kharkiv

Mu bice byinshi by’icyo gihugu, hiriwe humvikana impuruza z’ibisasu ku munsi w’Urwibutso. Ariko nimugoroba igihe Urwibutso rwatangiraga, izo mpuruza zaracecetse. Sherhiy wo mu mugi wa Druzhkivka, mu gace ka Donetsk yaravuze ati: “Twari twasenze dusaba ko kurasa ibisasu bitaburizamo Urwibutso. Mbere gato y’Urwibutso, kurasa ibisasu byarahagaze kandi n’impuruza z’ibisasu ziraceceka.”

Hafi y’umurwa mukuru Kyiv, mu mugi wa Nemishaeve hari itsinda ririmo abavandimwe na bashiki bacu bakuze n’abamugaye bari bamaze ukwezi kurenga batabasha kujya mu materaniro. Basenze basaba ko babasha kujya mu rwibutso. Umusaza w’itorero witwa Vitaliy, yafashije abo bavandimwe guterana Urwibutso. Yaravuze ati: “Nta muriro wari uhari, twakoresheje amatoroshi kugira ngo dukurikire. Hari hakonje. Kubera ko nta muzika wari uhari, umukobwa wange yacuranze icyuma cy’umuzika kitwa viyolo kugira ngo adufashe kuririmba indirimbo z’Ubwami.”

Umusaza w’itorero witwa Oleksandr, utuye mu gace karimo intambara, yaravuze ati: “Mu gihe cyo gutumira mu rwibutso, ntitwashoboraga kwandikira amabaruwa abantu bo mu ifasi yacu kubera ko amazu yari yarashenywe n’ibisasu kandi ba nyirayo barahunze. Ubwo rero, twatumiye abo twari dusanzwe tuziranye, abo twahuriye muri kave n’abandi twahunganye. Abantu benshi twatumiye ni ubwa mbere bari bahuye n’Abahamya ba Yehova. Abenshi muri bo baje kwifatanya natwe mu rwibutso.”

Umugabo n’umugore we bo muri Ukraine bateranye Urwibutso bacanye buji kubera ko nta muriro. Bagiye gusharija terefone mu mudugudu baturanye bakoresheje moteri

Nubwo raporo yuzuye ituruka mu matorero yose yo muri Ukraine itaraboneka, hamaze kumenyekana ko ku rwibutso hateranye abantu barenga 210 000.

Umuvandimwe wo muri Ukraine yagize icyo avuga ku rwibutso agira ati: “Nk’uko urumuri rutuma abari mu bwato bamenya ko bari hafi kugera ku nkombe, Urwibutso rwanyijeje ko umunsi wa Yehova uri hafi kuza. Urwibutso rw’uyu mwaka rwatumye ndushaho kubyiringira.”

Imibare ikurikira yaturutse muri Ukraine ku itariki ya 21 Mata 2022. Iyo mibare yamenyekanye kubera amakuru yatanzwe n’abavandimwe bari mu duce dutandukanye. Icyakora ishobora kugenda yiyongera kubera ko bigoye kumenya amakuru yose yo mu duce dutandukanye tw’icyo gihugu.

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Ababwiriza 35 bamaze gupfa

  • Ababwiriza 60 barakomeretse

  • Ababwiriza 43 792 bavuye mu byabo bahungira mu duce turimo umutekano

  • Amazu 374 yarasenyutse

  • Amazu 347 yarangiritse bikabije

  • Amazu 874 yarangiritse bidakabije

  • Inzu y’Ubwami 1 yarasenyutse

  • Amazu y’Ubwami 10 yarangiritse bikabije

  • Amazu y’Ubwami 27 yarangiritse bidakabije

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi 27 muri Ukraine

  • Abantu 44 971 bafashijwe na Komite Zishinzwe Ubutabazi kubona aho kuba hatekanye

  • Ababwiriza 19 961 bahungiye mu bindi bihugu kandi barimo kwitabwaho n’Abahamya bagenzi babo