4 NYAKANGA 2022
UKRAINE
Raporo ya 10 | Mu gihe muri Ukraine intambara ikomeje abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kugaragarizanya urukundo
Ingero z’“ubutwari, kwita ku bandi no kwiringirwa”
Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Ukraine ntibigeze bareka kwitanaho. Bakomeje kugaragariza bagenzi babo bahuje ukwizera urukundo ruzira ubwikunde.
Mushiki wacu Olena afite imyaka 81. Ku itariki ya 6 Kamena, igisasu cyaguye hafi y’iwe. Icyo gisasu cyashenye inzu y’umuturanyi we, gicukura umwobo wa metero 7 z’ubujyakuzimu. Icyo gisasu cyari gifite ingufu ku buryo n’inzu ya mushiki wacu Olena yangiritse bikomeye.
Olena yagize ati: “Nari ndyame maze urukuta rugwa hafi y’umutwe. Hari hacuze umwijima kandi hari ivumbi ryinshi. Ibirahure n’amabuye byari byuzuye ahantu hose. Nashimiye Yehova kuba ntarapfuye.” Igisasu kikimara kugwa, abavandimwe na bashiki bacu bo muri ako gace bahise baza kureba mushiki wacu Olena, muri bo harimo n’umuvandimwe na we inzu ye yari yangiritse. Mushiki wacu Olena akomeza agira ati: “Igihe abavandimwe bahageraga bari bumiwe babuze icyo bavuga. Kuba bari baje kundeba, bakamba hafi byarankomeje kandi biranshimisha.”
Umusaza w’itorero witwa Serhii, ukunda gusura mushiki wacu Olena ari kumwe n’abakiri bato bo mu itorero ryabo yaravuze ati: “Igihe namenyega ko igisasu cyaguye hafi y’inzu ya Olena narahangayitse kandi ngira ubwoba. Maze kubona ko yakomeretse byoroheje numvishe ntuje. Ikintu gitangaje, ni uko nyuma y’aho inzu ye isenyukiye ikintu yasabye bwa mbere ari ibitabo bishingiye kuri Bibiliya yari amaze iminsi mike ahawe.”
Igishimishije ni uko bene wabo bamuboneye indi nzu yo kubamo. Abagize itorero bakomeje kumufasha no kumwitaho kandi abasaza bamuvugisha buri munsi. Abavandimwe bamuboneye utwuma tumufasha kumva ku buryo abasha gukurikira amateraniro. Olena yaravuze ati: “Rimwe na rimwe mba numva nta ntege mfite ariko amateraniro atuma ngira imbaraga. Incuro nyinshi bagenzi banjye duhuje ukwizera barampamagara kandi ibyo ndabibashimira.”
Hari umuryango watubwiye ibyababayeho igihe bari bihishe muri kave yo ku Nzu y’Ubwami hamwe n’abandi babwiriza bagera kuri 200. Umugore yaranditse ati: “Nashimishijwe cyane n’ukuntu abasaza batwitayeho mu buryo burangwa n’urukundo. Byanyibukije ukuntu Dawidi yitaga ku ntama ze, yarwanye n’intare ndetse n’idubu agira ngo azikize, ku buryo yashoboraga no gupfa. Abasaza twari kumwe muri kave iyo babaga bagiye kudushakira amazi n’ibyokurya na peteroli yo gucana bashoboraga kuhasiga ubuzima. Nanone twishimira ko twashoboraga guterana amateraniro, tukagira na porogaramu yo kubwiriza. N’igihe imirwano yabaga ikaze, ibisasu biturika abo basaza basuraga kenshi abavandimwe na bashiki bacu bari barasigaye mu ngo zabo, bakabashyira ibyokurya n’amazi kandi bakabahumuriza. Rwose numva ngomba kubaha cyane abo basaza. Mbere y’uko intambara itera, nabonaga ko ari abantu bashoboye kwigisha neza kandi bagira ishyaka mu murimo wo kubwiriza, ariko ubu nibonera ko ari abungeri biringirwa. Mbashimira cyane ukuntu batubereye urugero mu kugira ubutwari, kwita ku bandi no kuba abiringirwa.”
Ababwiriza bo mu itorero rimwe ryo muri Ukraine bandikiye ibiro by’ishami byabo, bavuga ku birebana n’abakora ibikorwa by’ubutabazi bati: “Turifuza kubashimira cyane. Dutangazwa n’ukuntu Yehova akomeje kutwitaho akoresheje bagenzi bacu duhuje ukwizera. Twiboneye ukuri kw’amagambo Yesu yavuze agira ati: ‘ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.’”—Yohana 13:35.
Imibare ikurikira yaturutse muri Ukraine ku itariki ya 21 Kamena 2022. Iyo mibare yamenyekanye kubera amakuru yatanzwe n’abavandimwe bari mu duce dutandukanye. Icyakora ishobora kugenda yiyongera kubera ko bigoye kumenya amakuru yose yo mu duce dutandukanye tw’icyo gihugu.
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Ababwiriza 42 ni bo bamaze gupfa
Ababwiriza 83 barakomeretse
Ababwiriza 31.185 bavanywe mu byabo n’intambara
Amazu 495 yarasenyutse
Amazu 557 yarangiritse bikomeye
Amazu 1.429 yarangiritse bidakomeye
Amazu y’Ubwami 5 yarasenyutse burundu
Amazu y’Ubwami 8 yarangiritse bikomeye
Amazu y’Ubwami 34 yarangiritse bidakomeye
Ibikorwa by’ubutabazi
Muri Ukraine hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi 27
Abantu 52.348 bafashijwe na Komite Zishinzwe Ubutabazi kubona aho kuba hatekanye
Ababwiriza 23.433 bahungiye mu bindi bihugu kandi barimo kwitabwaho n’Abahamya bagenzi babo