4 UKWAKIRA 2012
UKRAINE
Abahamya ba Yehova bo muri Ukraine bararenganuwe
Ku itariki ya 26 Nzeri 2012, Urukiko rw’Ikirenga rwa Ukraine rwateye utwatsi ikirego cy’abashakaga kwigarurira igice kinini cy’ikibanza cyubatsemo ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri icyo gihugu.
Abahamya ba Yehova baguze icyo kibanza mu buryo bwemewe n’amategeko mu wa 1998. Icyakora mu mwaka wa 2008, uwahoze ari nyir’icyo kibanza yongeye kukigurisha ikigo cyo muri Ukraine gishinzwe guteza imbere siporo. Muri icyo gihugu icyo gikorwa gifatwa nko guhuguza.
Urukiko rw’ibanze rw’ubucuruzi rwemeje ko impapuro z’ubugure icyo kigo cyagaragaje ari zo zemewe n’amategeko, kandi ko ikirego cy’Abahamya nta shingiro gifite.
Icyakora, Abahamya baje kurenganurwa. Mu Kuboza 2011, Urukiko Rwisumbuye rw’Ubucuruzi rwaje kwemeza ko Abahamya bafite ukuri, maze muri Mata 2012 rutangaza ko ubujurire bwa cya kigo nta shingiro bufite. Uwo mwanzuro wemezaga ko icyo kibanza ari icy’Abahamya ba Yehova. Amezi atatu nyuma yaho, Urukiko rw’Ubujurire rw’Ubucuruzi rw’i Lviv rwatesheje agaciro umwanzuro udakurikije amategeko wari wafashwe n’Urukiko rw’Ibanze, wavugaga ko cya kigo giteza imbere siporo ari cyo kigomba guhabwa icyo kibanza.
Icyo kigo cyagerageje bwa nyuma kujuririra icyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Ukraine. Ariko ku itariki ya 26 Nzeri, urwo rukiko rwateye utwatsi ubwo bujurire, rurangiza urwo rubanza burundu.
Iyo icyo kigo gishinzwe guteza imbere siporo gitsindira icyo kibanza, Abahamya ba Yehova bari gutakaza amazu y’ibiro n’igice kinini cy’icyo kibanza, kandi ibyo byari guhungabanya ibikorwa bitandukanye bikorerwa ku cyicaro gikuru cyabo muri Ukraine.