13 UKUBOZA 2016
UKRAINE
Amazu y’Ubwami yo mu burasirazuba bwa Ukraine arafatirwa
Buri munsi, abantu batuye mu turere two mu burasirazuba bwa Ukraine bahura n’ibintu bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, iyo bwije ntibaba bizeye ko bucya, bwacya ntibizere ko bwira, kandi bagahorana ubwoba. Nanone, Abahamya ba Yehova bo muri ako karere bahangayikishijwe cyane n’imirwano ihabera. Uretse kuba iyo mirwano ubwayo ituma haba umutekano muke, ishobora no gutuma haba ibikorwa by’ivangura rishingiye ku idini. Ubu abantu bitwaje intwaro bafatiriye amwe mu mazu Abahamya basengeramo (yitwa Amazu y’Ubwami). Aba bantu babwiye Abahamya ko idini ry’Aborutodogisi ari ryo ryonyine ryemewe, kandi ko bafite gahunda yo “kurandura idini ry’Abahamya ba Yehova” mu turere two mu burasirazuba bwa Ukraine.
Gufatira Amazu y’Ubwami
Hagati y’ukwezi kwa Kamena 2014 n’ukwezi k’Ugushyingo 2016, abo bantu bitwaje intwaro bafatiriye Amazu y’Ubwami 18, amwe bakayafungiramo abantu, ayandi bakayakoresha mu bikorwa byabo. Nubwo amenshi muri ayo mazu yacu yafatiriwe mu gihe intambara yacaga ibintu mu mwaka wa 2014, hari ayandi Mazu y’Ubwami aherutse gufatirwa.
OMu gitondo cyo ku itariki ya 22 Nyakanga 2016, hari itsinda ry’Abahamya bo mu gace ka Horlivka bari bateraniye mu Nzu y’Ubwami (iri ku muhanda wa 105A Vitchyzniana), bagize batya babona abantu bitwaje intwaro babaguye hejuru, batangira kubasohora shishi itabona. Abo bantu bitwaje intwaro bajagajaze iyo nzu, ibikoresho byose byarimo babiterera hanze. Iyo nzu bayibohoje ku itariki ya 29 Ugushyingo 2014, ariko nyuma y’igihe gito baza kuyivamo. Nyuma yaho, Abahamya bongeye kujya bateranira muri iyo nzu, ariko ku itariki ya 22 Nyakanga, abo bantu bitwaje intwaro bayigarukamo.
Hashize iminsi itatu, abantu bitwaje intwaro binjiye mu Nzu y’Ubwami iri i Horlivka, ku muhanda wa 9 Simferopolska, batwara ibintu byose byari muri iyo nzu n’ibyuma bishyushya mu nzu ndetse n’uruzitiro. Ibyo byatumye Abahamya bateraniraga muri iyo nzu bashakisha ahandi bateranira.
Bakomeza guteranira hamwe
Hari andi matorero yagiye avanwa mu Mazu y’Ubwami yateraniragamo, none ubu abayagize bateranira mu matsinda mato kugira ngo birinde abo bantu bitwaza intwaro. Abandi Bahamya bajya guteranira mu yandi Mazu y’Ubwami ari ahantu hari umutekano, nubwo kuhagera biba bitoroshye kandi bikaba bihenze. Abadashobora gukora izo ngendo bitewe n’iza bukuru cyangwa uburwayi bakurikira amateraniro kuri telefoni.
Nubwo Abahamya bashyiraho iyo mihati yose ngo bajye mu materaniro, ntibabura guhura n’ingaruka ziterwa n’imirwano n’ibindi bibazo. Illia Kobel, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Ukraine, yaravuze ati “Abahamya n’abandi bantu batuye muri ako gace karimo imirwano bahangayikishijwe cyane no guhora bumva urusaku rw’amasasu. Bahura n’ibibazo by’ubukungu kubera izamuka ry’ibiciro kandi amafaranga umuntu yinjiza yaragabanutse cyane. Nubwo Abahamya bahanganye n’ibyo bibazo byose bakomeje guteranira hamwe n’Abakristo bagenzi babo.”
Hari Amazu y’Ubwami Abahamya bongeye guteraniramo
Abahamya ba Yehova bishimiye kuba barongeye guteranira mu Mazu y’Ubwami agera kuri atandatu yari yarafatiriwe n’abantu bitwaje intwaro. Nubwo Abahamya basanze ayo mazu yarangiritse, bishyize hamwe barayasana. Hari indi Nzu y’Ubwami yangiritse cyane ku buryo bataratangira kuyiteraniramo.
Muri Nzeri 2014, hari Abahamya bategetswe kuva mu Nzu y’Ubwami yari iri mu gace ka Luhansk. Icyakora nyuma y’umwaka umwe bongeye kuyiteraniramo. Umwe muri abo Bahamya witwa Anatoliy Danko, yavuze uko we na bagenzi be bumvaga bameze, agira ati “nubwo hari hashize igihe kirekire, dushimishijwe n’uko amaherezo tugarutse mu itorero ryacu.”
Bakomeje kutagira aho babogamira
Ku isi hose Abahamya ba Yehova bazwiho kutivanga muri politiki no kutagira uruhande babogamiraho mu mpande zishyamiranye. Abahamya ba Yehova bo mu burasirazuba bwa Ukraine na bo ni uko babigenza. Bategerezanyije amatsiko igihe bo n’imiryango yabo n’abaturanyi babo bazaba mu mahoro, n’igihe bazaba bakorera Imana nta nkomyi.