Soma ibirimo

Umuvandimwe Taurai Mazarura atangaza ko hasohotse igitabo cya Matayo mu rurimi rw’amarenga yo muri Zimbabwe

26 MUTARAMA 2021
ZIMBABWE

Abahamya ba Yehova basohoye igitabo cya Matayo mu rurimi rw’amarenga yo muri Zimbabwe

Abahamya ba Yehova basohoye igitabo cya Matayo mu rurimi rw’amarenga yo muri Zimbabwe

Ku itariki ya 24 Mutarama 2021, hasohotse “BibiliyaIvanjiri yanditswe na Matayo,” mu rurimi rw’amarenga yo muri Zimbabwe. Umuvandimwe Taurai Mazarura wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami bwo muri Zimbabwe ni we watangaje ko yasohotse muri disikuru yafashwe mbere y’igihe.

Ababwiriza 401 bo mu matorero akoresha urwo rurimi, bashimishijwe cyane no kubona igitabo cya Matayo cyasohotse. Bifuza cyane kuzagikoresha biyigisha no mu murimo wo kubwiriza.

Abahinduzi bo mu rurimi rw’amarenga yo muri Zimbabwe bafata videwo

Icyorezo cya COVID-19 cyatumye guhindura icyo gitabo cya Matayo birushaho kugorana. Ubusanzwe abahinduzi basuraga abakoresha urwo rurimi kugira ngo bamenye niba amarenga bagiye gukoresha, ari yo akoreshwa mu buzima busanzwe. Ariko amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo yatumye gusura abafite ubumuga bwo kutumva bigorana. Ubwo rero abahinduzi bagombaga kuvugana kenshi n’abafite ubumuga bwo kutumva bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Ibyo byatumye abahinduzi bashobora guhindura Ivanjiri ya Matayo mu rurimi rw’amarenga rwumvikana.

Umuvandimwe John Hunguka, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Zimbabwe yaravuze ati: “Kuba Abahamya ba Yehova babonye Igitabo cya Matayo mu rurimi rw’amarenga, bigaragaza ko bazabona na Bibiliya yose muri urwo rurimi. Ibyo bishobora kuzatwara imyaka icumi.”

Guhindura Bibiliya mu ndimi zitandukanye bigaragaza ko Yehova akunda abantu bose. Ibyo turabyishimira kubera ko twihatira kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’iteka mu mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose.’—Ibyahishuwe 14:6.