Yehova, mama nanjye
Reba uko Chung-Hee agaragaza ko akunda mama we kandi ko amushimira.
Babyeyi, musomere hamwe n’abana banyu muri 2 Timoteyo 1:5 kandi muhaganireho.
Vanaho kandi ucape umwitozo.
Ababyeyi b’abagore barakora cyane kugira ngo bite ku bana kandi babigishe gukunda Yehova. Murebe videwo ivuga ngo: Yehova, mama nanjye kandi muganire ku bibazo biri ku ipaji ya 1. Maze bashushanye amafoto agaragaza ibyo bateganya gukora, kugira ngo berekane ko bashimira mama wabo kubera ibintu byose abakorera.
Ibindi wamenya
INGINGO ZITANDUKANYE
Amasomo tuvana ku ncuti za Yehova—Imyitozo
Koresha iyi myitozo mukine imikino, mugendeye ku bivugwa mu ngingo z’uruhererekane zivuga ngo: “Amasomo tuvana ku ncuti za Yehova,” maze uganire n’abana bawe icyo iyo myitozo ibigishije.
INYIGISHO ZA BIBILIYA
Videwo n’imyitozo bigenewe abana
Koresha izi videwo zishingiye kuri Bibiliya n’imyitozo ishimishije wigisha abana bawe amahame yo muri Bibiliya.