IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA
2 Timoteyo 1:7—‘Imana ntiyaduhaye umwuka w’ubwoba’
“Imana ntiyaduhaye umwuka w’ubugwari, ahubwo yaduhaye umwuka w’imbaraga n’urukundo n’ubwenge.”—2 Timoteyo 1:7, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi nshya.
“Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda.”—2 Timoteyo 1:7, Bibiliya Yera.
Icyo mu 2 Timoteyo 1:7 hasobanura
Imana ishobora gufasha umuntu akagira ubutwari bwo gukora ibyiza. Imana ntiyifuza ko hagira umuntu uba “ikigwari,” ngo agire ubwoba bwamubuza gukora ibiyishimisha.
Reka dusuzume imico itatu ivugwa muri uyu murongo, Imana iduha ikadufasha kwirinda ubwoba cyangwa kuba ibigwari.
“Imbaraga.” Abakristo bakoreraga Imana bafite ubutwari nubwo babaga bafite abanzi benshi n’ibibazo. Ntibigeze bahagarika umurimo wabo babitewe n’ubwoba (2 Abakorinto 11:23-27). Ni iki cyabafashije kubigeraho? Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga” (Abafilipi 4:13). Imana ishobora guha abayisenga “imbaraga zirenze izisanzwe,” kugira ngo baneshe inzitizi bashobora guhura na zo.—2 Abakorinto 4:7.
“Urukundo.” Urukundo nyakuri Abakristo bakunda Imana rutuma bagira ubutwari bwo gukora ibyiza. Nanone urukundo bakunda bagenzi babo rutuma bashyira inyungu z’abandi mu mwanya wa mbere nubwo baba barwanywa cyangwa bahanganye n’ibindi bibazo.—Yohana 13:34; 15:13.
“Ubwenge.” Muri Bibiliya ijambo ubwenge ryerekeza ku bushobozi Umukristo afite, butuma afata imyanzuro ashingiye ku mahame yo muri Bibiliya. Umuntu ugaragaza ubwenge aba ashobora gutekereza neza ku bintu no gukoresha inyurabwenge n’ubwo yaba ahanganye n’ingorane. Ashobora gufata imyanzuro ihuje n’uko Imana ibona ibintu, kuko aba azi ko ubucuti afitanye na yo, ari bwo bw’ingenzi kurusha ibitekerezo by’abandi.
Imimerere umurongo wo muri 2 Timoteyo 1:7 wanditswemo
Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Timoteyo, yanditswe n’Intumwa Pawulo yandikira inshuti ye Timoteyo akaba yari n’umukozi mugenzi we. Muri iyi baruwa Pawulo yateye inkunga Timoteyo wari ukiri muto gukomeza gukorana umwete umurimo (2 Timoteyo 1:1, 2). Timoteyo ashobora kuba yaragiraga amasonisoni cyangwa avuga make, ibyo bikaba byari gutuma adasohoza neza inshingano ze mu itorero rya Gikristo (1 Timoteyo 4:12). Timoteyo ko yari yarahawe impano, ni ukuvuga inshingano yihariye mu itorero. Yasabye Timoteyo kutajenjeka mu gihe asohoza inshingano ye nk’umusaza mu itorero, mu gihe abwiriza ubutumwa bwiza no mu gihe yabaga ahanganye n’ibitotezo azira ukwizera kwe.—2 Timoteyo 1:6-8.
Nubwo ayo magambo yabwiwe Timoteyo, anatera inkunga abantu bose bifuza gukorera Imana muri iki gihe, akanabizeza ko Imana izabafasha bagasohoza neza inshingano zabo nubwo bahura n’inzitizi.