Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Imigani 3:5, 6—‘Ntukiringire ubwenge bwawe’

Imigani 3:5, 6—‘Ntukiringire ubwenge bwawe’

 “Jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe. Ujye umuzirikana mu nzira zawe zose, na we azagorora inzira zawe.”—Imigani 3:5, 6, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 ‘Uzizere UHORAHO n’umutima wawe wose, ntukiringire ubwenge bwawe; mu migenzereze yawe yose uge umwibuka, na we azaringaniza inzira zawe.’—Imigani 3:5, 6, Bibiliya Ntagatifu.

Icyo mu Migani 3:5, 6, hasobanura

 Mu gihe tugiye gufata imyanzuro ikomeye, twagombye kureka Yehova a akatuyobora aho kwiyobora.

 “Jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose.” Tugaragaza ko twiringira Imana, iyo dukoze ibintu nk’uko ibishaka. Tugomba kwiringira Imana n’umutima wacu wose. Muri Bibiliya, akenshi ijambo “umutima” ryerekeza ku byiyumvo byacu, ni ukuvuga ibyifuzo byacu, ibitekerezo, intego zacu n’impamvu zidutera gukora ibintu. Ubwo rero, kwiringira Imana n’umutima wacu wose hakubiyemo ibirenze uko twiyumva. Ni umwanzuro dufata kubera ko twemera tudashidikanya ko Umuremyi wacu azi ibyatubera byiza.—Abaroma 12:1.

 “Ntukishingikirize ku buhanga bwawe.” Tugomba kwishingikiriza ku Mana kubera ko tudashobora kwiringira ubwenge bwacu budatunganye. Turamutse twiyoboye cyangwa tukayoborwa n’ibyiyumvo byacu gusa, dushobora gufata imyanzuro isa n’aho ari myiza ariko amaherezo ikazaduteza akaga (Imigani 14:12; Yeremiya 17:9). Ubwenge bw’Imana buruta kure cyane ubwacu (Yesaya 55:8, 9). Iyo twemeye kuyoborwa n’ibitekerezo by’Imana, tugira ibyishimo.—Zaburi 1:1-3; Imigani 2:6-9; 16:20.

 “Ujye umuzirikana mu nzira zawe zose.” Mu buzima bwacu bwa buri munsi ndetse no mu myanzuro dufata, twagombye kumenya uko Imana ibona ibintu. Kugira ngo tubimenye, tugomba kuyisenga tuyisaba ko ituyobora kandi tugakurikiza ibyo dusoma mu Ijambo ryayo Bibiliya.—Zaburi 25:4; 2 Timoteyo 3:16, 17.

 “Azagorora inzira zawe.” Imana igorora inzira zacu iyo idufasha gukurikiza amahame yayo akiranuka (Imigani 11:5). Bituma twirinda ibibazo bitari ngombwa, bityo tukagira ubuzima bushimishije.—Zaburi 19:7, 8; Yesaya 48:17, 18.

Impamvu umurongo wo mu Migani 3:5, 6 wanditswe

 Igitabo k’Imigani kirimo amahame y’ibanze dukeneye mu mibereho yacu kugira ngo dushimishe Imana. Ibice ikenda bibanza birimo amagambo ameze nk’ayo umubyeyi abwira umwana we akunda amugira inama. Igice cya 3 kigaragaza ko abantu baha agaciro amabwiriza atangwa n’Umuremyi wacu w’umunyabwenge kandi bakayakurikiza, bibagirira akamaro.—Imigani 3:13-26.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana.—Yeremiya 16:21.