Bibiliya ivuga iki kubirebana no gushaka?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Imana imaze kurema umugabo n’umugore, yabahurije hamwe mu muryango. Yatangije ishyingiranwa kugira ngo umugabo n’umugore bagire umuryango wunze ubumwe.—Intangiriro 1:27, 28; 2:18.
Imana yifuza ko abashakanye babaho bishimye (Imigani 5:18). Yashyize muri Bibiliya amahame n’inama byafasha abashakanye kugira umuryango mwiza.
Muri iyi ngingo turasuzuma
Amahame y’Imana arebana n’ishyingiranwa
Kuva mu ntangiriro, Imana yatangije ishyingiranwa rihuza umugabo umwe n’umugore umwe (Intangiriro 2:24). Imana ntabwo yemera ibyo gushaka bagore benshi, kuryamana kw’abahuje igitsina ndetse n’ababana batarashyingiranywe (1 Abatesalonike 4:3). Yesu yigishije abigishwa be gukurikiza amahame Imana yashyizeho igihe yatangizaga umuryango.—Mariko 10:6-8.
Imana yifuza ko abashakanye babana akaramata. Iyo umugabo n’umugore bashyingiranywe basezerana ko batazahemukirana kandi ko bazakomeza kubana akaramata igihe cyose bazaba bakiriho. Imana iba yiteze ko bubahiriza iryo sezerano bagiranye.—Mariko 10:9.
Ibirebana no kwahukana no gutana
Hari igihe umugabo n’umugore bashobora kumara igihe batari kumwe bitewe n’uko umwe muri bo yagiye gukemura ibibazo byo mu muryango byihutirwa. Icyakora, Bibiliya ntishyigikira ko hagira umwe mu bashakanye wahukana mu gihe bafite ibibazo mu muryango. Ahubwo mu gihe bimeze bityo ibasaba ko bagira icyo bakora kugira ngo biyunge.—1 Abakorinto 7:10.
Ubusambanyi ni yo mpamvu yonyine ishingiye ku Byanditswe, yagombye gutuma abashakanye batana (Matayo 19:9). Bityo iyo umugabo cyangwa umugore bahisemo kwahukana cyangwa gutana bitewe n’indi mpamvu itari ubusambanyi, nta n’umwe muri bo Ibyanditswe byemerera kurambagizanya n’undi muntu cyangwa kongera gushaka.—Matayo 5:32; 1 Abakorinto 7:11.
Ese ni ngombwa ko ishyingiranwa ryandikwa imbere y’amategeko kugira ngo ryemerwe n’Imana?
Imana yifuza ko Abakristo bubaha amategeko yo mu gace k’iwabo arebana n’ishyingiranwa (Tito 3:1). Iyo bishoboka ko abashakanye bandikisha ishyingiranwa ryabo mu buryo bwemewe n’amategeko barabikora. Bityo bakaba bagaragaje ko bubaha abategetsi bakuru kandi ko bubaha ihame ryashyizweho n’Imana rivuga ko ishyingiranwa rigomba kuramba. a
Bibiliya ivuga ko umugabo n’umugore bafite izihe nshingano?
Inshingano bafatanyije. Abashakanye bagomba gukundana no kubahana (Abefeso 5:33). Nanone buri wese agomba kwita ku byo mugenzi we akeneye mu birebana n’imibonano mpuzabitsina kandi akirinda guca inyuma uwo bashakanye (1 Abakorinto 7:3; Abaheburayo 13:4). Iyo abashakanye bafite abana bombi bafatanya kubarera.—Imigani 6:20.
Nta mabwiriza Bibiliya ishyiraho, agena uko abashakanye bagombye kugabana akazi bakora n’imirimo yo mu rugo. Abashakanye ni bo bahitamo icyabera kiza umuryango wabo.
Inshingano y’umugabo. Bibiliya ivuga ko umugabo ari “umutware w’umugore we.” (Abefeso 5:23). Ni umutware mu buryo bw’uko ari we uyobora umuryango, kandi agafata imyanzuro ifitiye akamaro umugore we n’abana be.
Akora ibishoboka byose kugira ngo amenye niba abagize umuryango we ngo bafite amagara mazima, bishimye kandi ko bakomeje kuba inshuti z’Imana (1 Timoteyo 5:8). Agaragaza ko yita ku mico myiza y’umugore we bamarana igihe, kandi akita ku bitekerezo bye n’uko yiyumva mu gihe afata imyanzuro (Imigani 31:11, 28). Bibiliya ivuga ko umugabo agomba gusohoza inshingano ze abigiranye urukundo.—Abakolosayi 3:19.
Inshingano y’umugore. Bibiliya ivuga ko “umugore agomba kubaha cyane umugabo we” (Abefeso 5:33). Imana ishimishwa no kubona umugore yubaha umugabo we nk’uko abisabwa.
Umugore afite inshingano yo gushyigikira umugabo we, akamufasha gufata imyanzuro myiza kandi agashyigikira ubutware bwe (Intangiriro 2:18). Bibiliya ivuga ko umugore usohoza neza inshingano ye yo mu muryango ari uw’agaciro.—Imigani 31:10.
Ese muri iki gihe Imana isaba abashakanye kugira abana byanze bikunze?
Oya. Mu bihe byahise Imana yajyaga isaba bamwe mu bagaragu bayo kubyara (Intangiriro 1:28; 9:1). Ariko iryo tegeko ntirireba Abakristo muri iki gihe. Yesu ntiyigeze ategeka abigishwa be kugira abana. Ndetse n’abigishwa be nta muntu bigeze babitegeka. Abashakanye ni bo bagomba kwihitiramo niba bazabyara.
Bibiliya yafasha umuryango wange ite?
Bibiliya irimo amahame yafasha abashakanye kugira umuryango mwiza. Nanone ayo mahame afasha abashakanye kwirinda ibibazo cyangwa guhangana na byo.
Amahame yo muri Bibiliya ashobora gufasha abashakanye . . .
kugaragarizanya urukundo.—1 Abakorinto 13:4-7; Abakolosayi 3:14.
a Niba wifuza kumenya icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’Ishyingiranwa rihuje n’umuco no gusezeranira imbere y’ubutegetsi, reba Umunara w’Umurinzi 15 Ukwakira 2006, ipaji ya 21, paragarafu ya 12.