Soma ibirimo

Imana ifite amazina angahe?

Imana ifite amazina angahe?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Imana ifite izina bwite rimwe. Iryo zina mu giheburayo ryandikwa ritya יהוה, naho mu kinyarwanda ni Yehova. a Imana ibinyujije ku muhanuzi Yesaya yaravuze iti: “ndi Yehova. Ni ryo zina ryanjye” (Yesaya 42:8). Iryo zina rigaragara muri Bibiliya inshuro zigera ku 7.000 mu nyandiko zandikishijwe intoki. Nta rindi zina ry’Imana cyangwa iry’umuntu ririmo inshuro nyinshi nk’iryo. b

Ese Yehova afite andi mazina?

 Nubwo Bibiliya ivuga ko izina bwite ry’Imana ari rimwe, hari n’andi mazina y’icyubahiro ikoresha kugira ngo igaragaze imico yayo. Urutonde rukurikira rurerekana amwe muri yo kandi buri zina rigaragaza uwo Yehova ari we, imico ye na kamere ye.

Izina

Muri Bibiliya

Ibisobanuro

Allah

(Nta ho)

“Allah” ni ijambo ry’icyarabu risobanura ngo “Imana”; si izina bwite ryayo. Bityo muri Bibiliya z’icyarabu no mu zindi ndimi ijambo “Allah” rikoreshwa kimwe n’ijambo “Imana.”

Ishoborabyose

Intangiriro 17:1

Ifite imbaraga ndengakamere. Ijambo ry’igiheburayo ʼEl Shad·daiʹ, risobanura “Imana ishoborabyose,” riboneka inshuro ndwi muri Bibiliya.

Alufa na Omega

Ibyahishuwe 1:8; 21:6; 22:13

“Ubanza n’uheruka,” “Intangiriro n’iherezo,” bisobanura ko nta Mana ishoborabyose yabanjirije Yehova kandi nta yindi izabaho nyuma ye (Yesaya 43:10). Alufa na Omega ni inyuguti z’ikigiriki; imwe irabanza indi igaheruka.

Umukuru Nyir’ibihe byose

Daniyeli 7:9, 13, 22

Ntagira intangiriro; yahozeho uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose. Mbere y’uko ibindi bintu byose biremwa.​—Zaburi 90:2

Umuremyi

Yesaya 40:28

Ni we waremye ibintu byose.

Data

Matayo 6:9

Ni we utanga ubuzima.

Imana

Intangiriro 1:1

Akwiriye gusengwa. Ijambo ry’igiheburayo ʼElo·himʹ riri mu bwinshi, ryerekana ububasha bwa Yehova, icyubahiro n’ubutware bwe.

Imana iruta izindi mana zose

Gutegeka 10:17

Ni Imana ikomeye itandukanye n’“imana zitagira umumaro” bamwe basenga.​—Yesaya 2:8

Umwigisha mukuru

Yesaya 30:20, 21

Atanga inyigisho n’inama z’ingirakamaro.​—Yesaya 48:17, 18

Umuremyi Mukuru

Zaburi 149:2

Ni we waremye byose.​—Ibyahishuwe 4:11.

Imana igira ibyishimo

1 Timoteyo 1:11

Arangwa n’ibyishimo.​—Zaburi 104:31.

Uwumva amasengesho

Zaburi 65:2

Yumva amasengesho y’abantu bamusenga bafite ukwizera.

Ndi uwo ndi we

Kuva 3:14, Bibiliya Yera.

Aba icyo ashaka kuba cyo cyose kugira ngo asohoze umugambi we. Nanone muri Bibiliya zimwe na zimwe, iyi nteruro yagiye ihindurwa ngo: “nzaba icyo nifuza kuba cyo cyose” cyangwa “nzaba icyo nzahitamo kuba cyo.” Ibi bisobanuro bidufasha kumva neza icyo izina bwite ry’Imana risobanura.​—Kuva 3:15.

Imana ifuha

Kuva 34:14, Bibiliya Yera

Ntiyihanganira umuntu uyisenga ayibangikanyije n’ikindi kintu. Nanone ayo magambo yagiye ahindurwa ngo: “ntiyihanganira kugira icyo ibangikanywa na cyo” nanone “ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo.”​—Ubuhinduzi bw’isi nshya.

Umwami w’iteka

Ibyahishuwe 15:3

Ubutegetsi bwe ntibugira intangiriro n’iherezo.

Umwami

Zaburi 135:5

Mu giheburayo ijambo ʼA·dhohnʹ cyangwa ʼAdho·nimʹ risobanura nyir’ikintu cyangwa umutware

Nyiringabo

Yesaya 1:9, Bibiliya Yera

Ni we mugaba w’ingabo zo mu ijuru. Izina “Nyiringabo” risobanura nanone “Umwami Nyiringabo.”​—Abaroma 9:29, Bibiliya Yera.

Usumbabyose

Zaburi 47:2

Ari mu mwanya wo hejuru cyane.

Uwera cyane

Imigani 9:10

Uwera cyane kurusha undi uwo ari we wese (nta kizinga agira kandi ntiyanduye).

Umubumbyi

Yesaya 64:8

Afite ububasha ku bantu, nk’ubwo umubumbyi agira ku ibumba.​—Abaroma 9:20, 21.

Umucunguzi

Yesaya 41:14

Yacunguye abantu abakiza icyaha n’urupfu, akoresheje igitambo cy’inshungu cya Yesu Kristo.​—Yohana 3:16.

Igitare

Zaburi 18:2, 46

Ni igihome kidukingira kandi ni isoko y’agakiza.

Umukiza

Yesaya 45:21

Akiza abantu amakuba n’ibyago.

Umwungeri

Zaburi 23:1

Yita ku bamusenga.

Umwami w’Ikirenga

Intangiriro 15:2

Mu giheburayo ni ʼAdho·naiʹ, bisobanura ko afite ububasha buruta ubw’abandi bose.

Isumbabyose

Daniyeli 7:18, 27

Umutware ukomeye kuruta abandi.

Amazina y’ahantu mu Byanditswe bya giheburayo

 Hari ahantu muri Bibiliya hari amazina agaragaramo izina bwite ry’Imana, ariko ntibivuze ko ayo mazina asimbura izina ry’Imana.

Ahantu

Muri Bibiliya

Ibisobanuro

Yehova-Yire

Intangiriro 22:13, 14

“Yehova azatanga ibikenewe.”

Yehova-Nisi

Kuva 17:15

Yehova “ni ibendera ryanjye” (Bibiliya Ijambo ry’Imana). Abantu biringira Yehova arabafasha kandi akabarinda.​—Kuva 17:13-​16.

Yehova-shalomu

Abacamanza 6:23, 24

Yehova ni amahoro.

Yehova-shamma

Ezekiyeli 48:35, American Standard Version, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

“Yehova arahari.”

Impamvu tugomba kumenya izina ry’Imana no kurikoresha

  •   Kuba izina bwite ry’Imana riboneka inshuro zibarirwa mu bihumbi muri Bibiliya, bigaragaza agaciro karyo.​—Malaki 1:11.

  •   Yesu Umwana w’Imana yasubiyemo kenshi izina ry’Imana, agaragaza agaciro karyo. Urugero, yasenze Yehova agira ati: “izina ryawe, niryezwe.”​—Matayo 6:9; Yohana 17:6.

  •   Niba wifuza kuba inshuti y’Imana, ikintu cya mbere wakora ni ukumenya izina ryayo kandi ukarikoresha (Zaburi 9:10; Malaki 3:16). Ibyo bizatuma wibonera ibyo Imana igusezeranya igira iti: ‘kubera ko wankunze, nanjye nzagukiza. Nzakurinda kuko wamenye izina ryanjye.​—Zaburi 91:14.

  •   Bibiliya ivuga ko: “hariho byinshi byitwa imana, haba mu ijuru cyangwa ku isi, mbese nk’uko hariho ‘imana’ nyinshi n’“abami benshi” (1 Abakorinto 8:5, 6). Birumvikana rwose ko Imana y’ukuri tuyimenyera ku izina ryayo ari ryo Yehova.​—Zaburi 83:18

a Zimwe mu ntiti mu rurimi rw’igiheburayo zikunda gukoresha “Yahweh,” nk’izina ry’Imana.

b Impine y’izina ry’Imana ni “Yah,” igaragara inshuro zigera kuri 50 muri Bibiliya, hakubiyemo naho rikoreshwa mu ijambo “Haleluya,” bisobanura ngo “musingize Yah.”—Ibyahishuwe 19:1, Bibiliya Yera.