Ese izina ry’Imana ni Yesu?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Yesu ubwe yivugiye ko ari “Umwana w’Imana” (Yohana 10:36; 11:4). Yesu ntiyigeze avuga ko ari Imana Ishoborabyose.
Nanone kandi, Yesu yasengaga Imana (Matayo 26:39). Igihe yigishaga abigishwa be gusenga, yaravuze ati “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe.”—Matayo 6:9.
Yesu yagaragaje izina ry’Imana igihe yasubiragamo umurongo wa kera w’Ibyanditswe ugira uti “Isirayeli we, tega amatwi: Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa.”—Mariko 12:29; Gutegeka kwa Kabiri 6:4.