Soma ibirimo

Bibiliya ivuga iki ku bihereranye no guhuhura indembe?

Bibiliya ivuga iki ku bihereranye no guhuhura indembe?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Bibiliya ntivuga mu buryo bweruye ibihereranye no guhuhura indembe. a Icyakora ibyo ivuga ku birebana n’ubuzima n’urupfu bigira icyo bitwigisha. Kwica ntibyemewe ariko nta mabwiriza avuga ko umuntu yagombye gukora ibintu bidasanzwe kugira ngo atinde gupfa.

 Bibiliya ivuga ko Imana ari yo Muremyi wacu, ikaba “isoko y’ubuzima” (Zaburi 36:9; Ibyakozwe 17:28). Imana ibona ko ubuzima ari ubw’agaciro kenshi. Iyo ni yo mpamvu Imana itemera ko hagira umuntu wica undi cyangwa ngo yiyice (Kuva 20:13; 1 Yohana 3:15). Nanone Bibiliya ivuga ko twagombye gukora ibishoboka byose kugira ngo tubungabunge ubuzima bwacu n’ubwa bagenzi bacu (Gutegeka kwa Kabiri 22:8). Uko bigaragara, Imana ishaka ko duha agaciro impano y’ubuzima.

Byagenda bite se ubuzima bw’umuntu buri mu marembera?

 Bibiliya ntiyemerera abantu kwica abandi niyo baba babona bazapfa byanze bikunze. Urugero rw’Umwami Sawuli rurabigaragaza. Igihe yakomerekeraga cyane ku rugamba, yasabye uwamutwazaga intwaro kumwica (1 Samweli 31:3, 4). Uwamutwazaga intwaro yarabyanze. Icyakora hari undi muntu wigambye abeshya ko yari yamwishe. Kubera ko Dawidi yabonaga ibintu nk’uko Imana ibibona, yamuryoje icyo gikorwa cyo kumena amaraso.​—2 Samweli 1:6-16.

Ese ubuzima bugomba kubungwabungwa uko byagenda kose?

 Iyo byagaragaye ko ubuzima bw’umuntu buri mu marembera, Bibiliya ntivuga ko umuntu yagombye gukora ibishoboka byose ngo yongere igihe azamara. Icyakora Bibiliya idufasha kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro. Urupfu ni umwanzi wacu ukomeye kuko ari ingaruka yo kuba tudatunganye (Abaroma 5:12; 1 Abakorinto 15:26). Nubwo tutifuza gupfa, nanone ntitugomba kubitinya kuko Imana yadusezeranyije ko izazura abapfuye (Yohana 6:39, 40). Umuntu wubaha ubuzima agomba kwivuza neza uko bishoboka. Icyakora ibyo ntibisobanura ko umuntu agomba guhitamo ubuvuzi agamije gusa gusunika iminsi.

Ese kwiyahura ni icyaha kitababarirwa?

 Oya. Bibiliya ntivuga ko kwiyahura ari icyaha kitababarirwa. Nubwo kwiyahura ari icyaha gikomeye, b Imana isobanukiwe neza ibishobora gutuma umuntu yiyahura urugero nk’indwara zo mu mutwe, kwiheba bikabije cyangwa ibyo akomora ku babyeyi (Zaburi 103:13, 14). Imana ihumuriza abihebye ikoresheje Bibiliya. Nanone Bibiliya ivuga ko hazabaho umuzuko w’“abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:15). Ibyo bigaragaza ko hari ibyiringiro by’uko abantu bakoze amakosa akomeye, urugero nko kwiyahura bashobora kuzuka.

a Guhuhura indembe bisobanura “kwica umuntu urwaye cyane cyangwa wakomeretse bikabije kugira ngo adakomeza kubabara cyane” (Merriam-Webster Learner’s Dictionary). Iyo umuganga ahuhuye indembe, bavuga ko umurwayi yiyahuye abifashijwemo na muganga.

b Abantu bake bavugwa muri Bibiliya biyahuye, bose ntibakoraga ibyo Imana ishaka.​—2 Samweli 17:23; 1 Abami 16:18; Matayo 27:3-5.