Imibare yo muri Bibiliya isobanura iki? Ese gusobanura ibizaba wifashishije imibare, bihuje na Bibiliya?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Akenshi imibare yo muri Bibiliya ifatwa uko yakabaye. Icyakora, hari igihe iba ifite icyo ishushanya. Ubusanzwe amagambo ayikikije ni yo agaragaza niba umuntu yayifata uko yakabaye cyangwa niba ifite icyo ishushanya. Dore ingero zigaragaza imibare imwe n’imwe yo muri Bibiliya ifite icyo ishushanya:
Umubare 1. Ugereranya ubumwe. Urugero, Yesu yasenze Imana asabira abigishwa be agira ati “bose babe umwe, nk’uko nawe Data, wunze ubumwe nanjye, nanjye nkaba nunze ubumwe nawe.”—Yohana 17:21; Matayo 19:6.
Umubare 2. Mu rwego rw’amategeko, abagabo babiri barahagije kugira ngo bemeze ko ikintu ari ukuri (Gutegeka kwa Kabiri 17:6). Mu buryo nk’ubwo, iyo iyerekwa cyangwa imvugo bisubiwemo kabiri, biba byemeza ko ibikubiyemo ari ukuri kandi ko bizaba nta kabuza. Urugero, igihe Yozefu yasobanuraga inzozi za Farawo wo muri Egiputa, yaravuze ati “kuba Farawo yarose izo nzozi incuro ebyiri zose, bisobanura ko Imana y’ukuri yahamije ibyo bintu” (Intangiriro 41:32). Mu buhanuzi, “amahembe abiri” ashobora gusobanura ubutegetsi bubiri bukorera hamwe, urugero nk’ibyo umuhanuzi Daniyeli yabwiwe ku byerekeye ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi.—Daniyeli 8:20, 21; Ibyahishuwe 13:11.
Umubare 3. Nk’uko abahamya batatu bakwemeza mu buryo budasubirwaho ko ikintu ari ukuri, iyo ikintu gisubiwemo gatatu kiba gishimangiwe cyangwa kikemezwa ko ari ukuri kudasubirwaho.—Ezekiyeli 21:27; Ibyakozwe 10:9-16; Ibyahishuwe 4:8; 8:13.
Umubare 4. Ushobora kugereranya ikintu cyuzuye mu miterere no mu mikorere, urugero nko mu mvugo igira iti ‘imfuruka enye z’isi.’—Ibyahishuwe 7:1; 21:16; Yesaya 11:12.
Umubare 6. Kubera ko uwo mubare ubanziriza karindwi, akenshi isobanura ikintu cyuzuye, gatandatu ishobora kugereranya ikintu kituzuye, kidatunganye cyangwa gifitanye isano n’abanzi b’Imana.—1 Ibyo ku Ngoma 20:6; Daniyeli 3:1; Ibyahishuwe 13:18.
Umubare 7. Akenshi uwo mubare ugereranya ikintu cyuzuye. Urugero, Imana yategetse Abisirayeli kuzenguruka Yeriko iminsi irindwi ikurikirana, no kuyizenguruka incuro zirindwi ku munsi wa karindwi (Yosuwa 6:15). Bibiliya irimo izindi ngero nyinshi nk’izo z’ahantu hakoreshwa umubare karindwi (Abalewi 4:6; 25:8; 26:18; Zaburi 119:164; Ibyahishuwe 1:20; 13:1; 17:10). Yesu yabwiye Petero ko atagombye kubabarira umuvandimwe we ‘incuro ndwi,’ ahubwo ko yagombye ‘kugeza ku ncuro mirongo irindwi n’indwi.’ Uwo mubare ‘karindwi’ wasubiwemo wumvikanisha igitekerezo cyo “kutagira umupaka.”—Matayo 18:21, 22.
Umubare 10. Uwo mubare ushobora kugereranya ikintu gishyitse cyangwa cy’imbumbe.—Kuva 34:28; Luka 19:13; Ibyahishuwe 2:10.
Umubare 12. Uwo mubare usa n’ugereranya ikintu cyuzuye muri gahunda y’Imana. Urugero, ibyo intumwa Yohana yeretswe mu ijuru, byari bikubiyemo umurwa ufite “amabuye cumi n’abiri y’urufatiro, kandi kuri ayo mabuye hari handitsweho amazina cumi n’abiri y’intumwa cumi n’ebyiri” (Ibyahishuwe 21:14; Intangiriro 49:28). Ibikubo bya 12 na byo bishobora kugereranya ibintu bimwe n’uwo mubare.—Ibyahishuwe 4:4; 7:4-8.
Umubare 40. Uwo mubare wagiye ugirana isano n’igihe cy’urubanza cyangwa igihe igihano kimara.—Intangiriro 7:4; Ezekiyeli 29:11, 12.
Gusobanura ibizaba ushingiye ku mibare
Iyo mibare yo muri Bibiliya ifite icyo igereranya itandukanye n’ubuhanga bwo guhuza imibare cyangwa ukayiteranya, hanyuma ugasobanura ibizaba. Urugero, abiru b’Abayahudi basesenguye Ibyanditswe by’Igiheburayo bakoresheje uburyo bwo gushakisha ibisobanuro by’amagambo bahereye ku giteranyo cy’inyuguti zigize ijambo, buri nyuguti ifite umubare ihagarariye. Icyakora ubwo ni ubupfumu kandi Imana irabwamagana.—Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12.