Ni iki Imana idusaba?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Imana yifuza ko uyimenya, ukamenya ko iriho koko, ukayegera hanyuma ukayikunda kandi ukayikorera ubigiranye umutima wawe wose (Matayo 22:37, 38; Yakobo 4:8). Ubuzima bwa Yesu n’inyigisho ze bishobora kugufasha kumenya icyo Imana idusaba (Yohana 7:16, 17). Yesu ntiyavugaga ibyo Imana ishaka mu magambo gusa, ahubwo yaranabikoraga. Koko rero, Yesu yavuze ko intego ye atari ‘ugukora ibyo ashaka, ahubwo [ko] yazanywe no gukora ibyo uwamutumye ashaka.’—Yohana 6:38.
Ese kugira ngo menye ibyo Imana idusaba, ni ngombwa ko mbona ikimenyetso cyangwa iyerekwa?
Oya, kuko Bibiliya irimo ubutumwa Imana yifuza kugeza ku bantu. Irimo ibyo ukeneye ‘byose kugira ngo ukore umurimo mwiza wose’ (2 Timoteyo 3:16, 17). Imana yifuza ko ukoresha Bibiliya n’‘ubushobozi bwawe bwo gutekereza’ kugira ngo umenye icyo igusaba.—Abaroma 12:1, 2; Abefeso 5:17.
Ese dushobora gukora ibyo Imana idusaba?
Yego rwose, kuko Bibiliya igira iti “amategeko yayo si umutwaro” (1 Yohana 5:3). Ibyo ntibishatse kuvuga ko kumvira amategeko y’Imana buri gihe biba byoroshye. Ariko inyungu uzabona nta ho zizaba zihuriye n’imihati uzashyiraho. Yesu yarivugiye ati “hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza!”—Luka 11:28.