Inyanja y’umuriro ni iki? Ese ni kimwe n’ikuzimu cyangwa Gehinomu?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Inyanja y’umurimo igereranya kurimbuka burundu. Ni kimwe na Gehinomu, ariko ikaba itandukanye n’ikuzimu, kuko ikuzimu ho ari imva rusange y’abantu bose.
Si inyanja isanzwe
Imirongo yo muri Bibiliya itanu igaragaramo “inyanja y’umuriro,” igaragaza ko ari imvugo y’ikigereranyo (Ibyahishuwe 19:20; 20:10, 14, 15; 21:8). Ibintu bikurikira bizajugunywa mu nyanja y’umuriro:
Satani (Ibyahishuwe 20:10). Kubera ko Satani ari ikiremwa cy’umwuka, ntashobora gutwikwa n’umuriro usanzwe.—Kuva 3:2; Abacamanza 13:20.
Urupfu (Ibyahishuwe 20:14). Urupfu si ikintu gifatika ahubwo rugereranya imimerere yo kutagira icyo ukora, mbese kuba utariho (Umubwiriza 9:10). Urupfu ntirushobora gutwikwa n’umuriro usanzwe.
‘Inyamaswa y’inkazi’ n’‘umuhanuzi w’ibinyoma’ (Ibyahishuwe 19:20). None se niba ibyo bintu byombi bifite icyo bishushanya, ubwo ntibishyize mu gaciro kumva ko n’inyanja bijugunywamo na yo ifite icyo ishushanya?—Ibyahishuwe 13:11, 12; 16:13.
Igereranya kurimbuka burundu
Bibiliya ivuga ko inyanja y’umuriro ari ‘urupfu rwa kabiri’ (Ibyahishuwe 20:14; 21:8). Urupfu rwa mbere ruvugwa muri Bibiliya rwatewe n’icyaha cya Adamu. Urwo rupfu ruzasimburwa n’umuzuko kandi amaherezo Imana izarukuraho burundu.—1 Abakorinto 15:21, 22, 26.
Nta wushobora kujya mu nyanja y’umuriro y’ikigereranyo ngo agaruke
Inyanja y’umuriro igereranya urupfu rwa kabiri rutandukanye n’urwo tumaze kuvuga. Nubwo na rwo rugereranya imimerere yo kutagira ubushobozi bwo kugira icyo ukora, rutandukanye n’urupfu rwa mbere kuko nta hantu na hamwe muri Bibiliya havuga ko abazapfa urupfu rwa kabiri bazazuka. Urugero, Bibiliya ivuga ko Yesu afite “imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu.” Ibyo bigaragaza ko afite ububasha bwo kuzura abapfuye bazize icyaha cya Adamu (Ibyahishuwe 1:18; 20:13, Bibiliya Yera). Icyakora, nta wufite imfunguzo z’inyanja y’umuriro, ndetse na Yesu ubwe. Iyo nyanja y’ikigereranyo ishushanya igihano cy’iteka ryose, ni ukuvuga kurimbuka burundu.—2 Abatesalonike 1:9.
Ni kimwe na Gehinomu cyangwa igikombe cya mwene Hinomu
Ijambo Gehinomu (mu kigiriki geʹen·na) rivugwa incuro 12 muri Bibiliya. Kimwe n’inyanja y’umuriro, iryo jambo na ryo risobanura kurimbuka burundu. Nubwo hari Bibiliya zihindura ijambo Gehinomu “ikuzimu,” mu by’ukuri iryo jambo ntirisobanura ikuzimu (mu giheburayo sheʼohlʹ, mu kigiriki haiʹdes).
Ijambo “Gehinomu” rifashwe uko ryakabaye risobanura “Igikombe cya mwene Hinomu,” iryo jambo rikaba ryarerekezaga ku gikombe cyari inyuma y’inkuta za Yerusalemu. Mu bihe bya Bibiliya, abatuye uwo mugi bakoreshaga icyo gikombe nk’ingarani bajugunyamo imyanda. Icyo gikombe cyahoragamo umuriro waka wo gukongora iyo myanda; inyo zaryaga ibyo umuriro wabaga utabashije gutwika.
Yesu yakoresheje ijambo Gehinomu ashaka gusobanura kurimbuka burundu (Matayo 23:33). Yavuze ko aho muri Gehinomu “inyo zidapfa kandi n’umuriro waho ntuzime” (Mariko 9:47, 48). Bityo yerekezaga ku mimerere yo mu Gikombe cya mwene Hinomu no ku buhanuzi buvugwa muri Yesaya 66:24, bugira buti “bazasohoka babone imirambo y’abancumuyeho, kuko inyo zibariho zitazapfa, n’umuriro wabo utazazima.” Urwo rugero Yesu yakoresheje, ntirwasobanuraga kubabaza abantu urubozo, ahubwo rwavugaga kurimbuka burundu. Inyo ntizaryaga abantu bazima cyangwa ngo umuriro utwike abantu bazima kuko bajugunyagamo imirambo.
Nta hantu na hamwe Bibiliya ivuga ko ugiye muri Gehinomu agaruka. ‘Inyanja y’umuriro’ n’‘umuriro wa Gehinomu’ byombi bigereranya kurimbuka burundu.—Ibyahishuwe 20:14, 15; 21:8; Matayo 18:9.
‘Kubabazwa ku manywa na nijoro kugeza iteka ryose’ bishatse kuvuga iki?
Niba inyanja y’umuriro igereranya kurimbuka, kuki Bibiliya ivuga ko Satani, inyamaswa y’inkazi n’umuhanuzi w’ibinyoma “bazababazwa ku manywa na nijoro kugeza iteka ryose” (Ibyahishuwe 20:10)? Reka dusuzume impamvu enye zigaragaza ko uko kubabazwa kutekereza ku kubabaza urubozo ibi bisanzwe:
Satani aramutse ababajwe iteka ryose, byaba bisobanura ko azabaho iteka ryose. Icyakora, Bibiliya ivuga ko azahindurwa ubusa, bikaba bisobanura ko atazongera kubaho.—Abaheburayo 2:14.
Ubuzima bw’iteka ni impano y’Imana; ntabwo ari igihano.—Abaroma 6:23.
Inyamaswa y’inkazi n’umuhanuzi w’ibinyoma bifite icyo bigereranya, bityo ntibyashobora kubabazwa ibi bisanzwe.
Indi mirongo yo muri Bibiliya igaragaza ko kuba Satani azababazwa bisobanura ko azabuzwa kugira icyo yongera gukora iteka ryose cyangwa ko azarimburwa.
Ijambo ‘kubabazwa’ ryakoreshejwe muri Bibiliya, rishobora no gusobanura “imimerere yo gukumirwa.” Urugero, imvugo yakoreshejwe muri Matayo 18:34 ivuga ngo “abarinzi b’inzu y’imbohe” iboneka muri Bibiliya nyinshi, yahinduwe ivanywe ku ijambo ry’ikigiriki risobanura “abababaza abandi.” Ibyo bigaragaza isano iri hagati y’ijambo “kubabazwa” no “gukumirwa”. Mu buryo nk’ubwo, inkuru zifitanye isano n’iyo zo muri Matayo 8:29 no muri Luka 8:30, 31 zigaragaza ko “kubabazwa” ari kimwe n’“ikuzimu,” hagereranya urupfu no kutagira icyo umuntu akora (Abaroma 10:7; Ibyahishuwe 20:1, 3). Hari ahantu henshi igitabo cy’Ibyahishuwe gikoresha ijambo “kubabazwa,” mu buryo bw’ikigereranyo.—Ibyahishuwe 9:5; 11:10; 18:7, 10.