Kuki Yesu yapfuye?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Impamvu Yesu yapfuye ni ukugira ngo abantu bababarirwe ibyaha byabo kandi babone ubuzima bw’iteka (Abaroma 6:23; Abefeso 1:7). Kuba Yesu yarapfuye bigaragaza ko umuntu ashobora gukomeza kubera Imana indahemuka nubwo yahura n’ibigeragezo bikaze.—Abaheburayo 4:15.
Reka turebe ukuntu urupfu rw’umuntu umwe rwagiriye abantu benshi akamaro.
Yesu yarapfuye kugira ngo ‘tubabarirwe ibyaha byacu.’—Abakolosayi 1:14.
Umuntu wa mbere ari we Adamu yaremwe atunganye nta cyaha agira. Ariko yaje gusuzugura Imana. Icyo cyaha Adamu yakoze, cyagize ingaruka zibabaje ku bamukomotseho bose. Bibiliya ibisobanura igira iti “kutumvira k’umuntu umwe kwatumye benshi baba abanyabyaha.”—Abaroma 5:19.
Yesu na we yari atunganye, ariko we nta cyaha yakoze. Iyo ni yo mpamvu yashoboraga kuba ‘igitambo cy’impongano y’ibyaha byacu’ (1 Yohana 2:2). Kimwe n’uko Adamu yanduje icyaha abamukomotseho bose, urupfu rwa Yesu na rwo rwatumye abantu bose bamwizera bagira ibyiringiro byo kuvanirwaho icyaha.
Umuntu yavuga ko Adamu yaraze abantu bose icyaha. Igihe Yesu yemeraga kudupfira, yari yemeye kwitanga ngo acungure abantu. Ibyo byagize akahe kamaro? Bibiliya isubiza igira iti “nihagira ukora icyaha, dufite umufasha utuvuganira kuri Data, ari we Yesu Kristo, umukiranutsi.”—1 Yohana 2:1.
Yesu yapfuye “kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.”—Yohana3:16.
Nubwo Adamu yari yararemewe kubaho iteka, icyaha yakoze cyatumye ahabwa igihano cy’urupfu. Bibiliya igira iti ‘nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha.’—Abaroma 5:12.
Icyakora, urupfu rwa Yesu ni rwo rutuma abantu bose bamwizera bababarirwa ibyaha, kandi bakiringira ko bazavanirwaho igihano cy’urupfu. Bibiliya ibisobanura igira iti “nk’uko icyaha cyategetse nk’umwami hamwe n’urupfu, abe ari na ko ubuntu butagereranywa butegeka nk’umwami binyuze ku gukiranuka, ngo butange ubuzima bw’iteka binyuze kuri Yesu Kristo Umwami wacu.”—Abaroma 5:21.
Muri iki gihe, tubaho igihe gito. Icyakora, Imana yatanze isezerano rivuga ko abakiranutsi bazabaho iteka kandi ko abapfuye na bo bazazuka, bakibonera agaciro k’igitambo cya Yesu.—Zaburi 37:29; 1 Abakorinto 15:22.
Yesu ‘yarumviye kugeza ku rupfu;’ abantu na bo bashobora kuba abizerwa nubwo bahura n’ibigeragezo bikomeye.—Abafilipi 2:8.
Nubwo Adamu yari atunganye, yasuzuguye Imana bitewe n’ubwikunde, yifuza ibintu bitari ibye (Intangiriro 2:16, 17; 3:6). Nyuma yaho, umwanzi ukomeye w’Imana ari we Satani, yavuze ko nta muntu n’umwe wakumvira Imana nta nyungu akurikiye, cyanecyane igihe ubuzima bwe buri mu kaga (Yobu 2:4). Icyakora, Yesu wari utunganye yumviye Imana kandi akomeza kuyibera indahemuka, nubwo yishwe urupfu rw’agashinyaguro (Abaheburayo 7:26). Ibyo yakoze byagaragaje ko Satani abeshya. Umuntu ashobora gukomeza kubera Imana indahemuka, nubwo yaba ahanganye n’ibigeragezo bikomeye bite.
Ibibazo abantu bibaza kuri Yesu
Kuki byabaye ngombwa ko Yesu ababazwa kandi akicwa ngo acungure abantu? Kuki Imana itahise ikuraho igihano cy’urupfu?
Amategeko y’Imana avuga ko ‘ibihembo by’ibyaha ari urupfu’ (Abaroma 6:23). Aho kugira ngo Imana ihishe Adamu iryo tegeko, yamubwiye ko kutumvira byari gutuma apfa (Intangiriro 3:3). Igihe Adamu yakoraga icyaha, “Imana idashobora kubeshya” yakoze ibyo yari yaramubwiye (Tito 1:2). Adamu yaraze abamukomotseho icyaha n’ibihembo by’ibyaha, ni ukuvuga urupfu.
Nubwo abantu b’abanyabyaha bari bakwiriye guhabwa igihano cy’urupfu, Imana yabahaye “ubutunzi bw’ubuntu butagereranywa bwayo” (Abefeso 1:7). Kuba Imana yaracunguye abantu, ikohereza Yesu ngo atange igitambo gitunganye, yari igaragaje ubutabera n’imbabazi nyinshi.
Yesu yapfuye ryari?
Yesu yapfuye saa “cyenda” z’amanywa, hakaba hari kuri Pasika y’Abayahudi (Mariko 15:33-37). Icyo gihe hari ku wa Gatanu, tariki ya 1 Mata 33, dukurikije kalendari zo muri iki gihe.
Yesu yapfiriye he?
Yesu yiciwe “ahantu hitwa Igihanga mu giheburayo hitwa Gologota” (Yohana 19:17, 18). Aho hari “inyuma y’irembo” ry’umugi wa Yerusalemu (Abaheburayo 13:12). Aho hantu hashobora kuba hari ku musozi, kuko Bibiliya ivuga ko hari ababyitegereje bari “ahitaruye” (Mariko 15:40). Icyakora, ubu biragoye kuvuga aho Gologota yari iherereye nta kwibeshya.
Yesu yapfuye ate?
Nubwo abantu benshi bemera ko Yesu yamanitswe ku musaraba, Bibiliya ivuga ko “yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we akabibambanwa ku giti” (1 Petero 2:24, Bibiliya Yera). Dore amagambo abiri y’ikigiriki abanditsi ba Bibiliya bakoresheje bashaka kuvuga icyo Yesu yiciweho: stau·rosʹ na xyʹlon. Hari intiti nyinshi zemeje ko ayo magambo asobanura ingiga y’igiti gishinze.
Kwibuka urupfu rwa Yesu byagombye gukorwa bite?
Ku mugoroba Abayahudi bizihizagaho Pasika, ni bwo Yesu yatangije uwo muhango, abwira abigishwa be ati “mujye mukomeza gukora mutya munyibuka” (1 Abakorinto 11:24). Mu masaha yakurikiyeho, ni bwo Yesu yishwe.
Abanditsi ba Bibiliya bagereranyije Yesu n’umwana w’intama watambwaga kuri Pasika (1 Abakorinto 5:7). Kimwe n’uko kwizihiza Pasika byatumaga Abisirayeli bibuka ukuntu bavanywe mu bucakara, kwibuka urupfu rwa Yesu na byo byibutsa Abakristo ko bavanywe mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Pasika yizihizwaga buri mwaka ku itariki ya 14 Nisani, hakurikijwe karendari y’imboneko z’ukwezi; Abakristo bo mu kinyejana cya mbere na bo bizihizaga urwibutso rw’urupfu rwa Yesu rimwe mu mwaka.
Buri mwaka ku munsi uhwanye n’itariki ya 14 Nisani, abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi bizihiza umuhango wo kwibuka urupfu rwa Yesu.