Soma ibirimo

Bibiliya

Inkomoko

Bibiliya ni iki?

Ishimire gusoma ubutumwa buturuka ku Mana buri mu Ijambo ryayo.

Ese Bibiliya ni igitabo kirimo ubwenge bw’abantu?

Dore icyo Bibiliya ubwayo ibivugaho.

Ese Bibiliya yakomotse ku Mana?

Abanditsi benshi ba Bibiliya bavuze ko banditse ibyavaga ku Mana. Kuki bavuze batyo?

Ese Mose yanditse Bibiliya?

Mose ni umwe mu banditse Bibiliya. Bibiliya yanditswe n’abantu bangahe?

Ese hari ushobora kumenya umwanditsi nyawe wa Bibiliya?

Abanditsi ba Bibiliya bavuga ko bari bayobowe n’Imana kandi ko ari yo mwanditsi wayo. Twakwizera dute ibyo banditse?

Ese Bibiliya yaba yarahindutse?

None se ko Bibiliya yabayeho kuva kera, twakwemezwa n’iki ko ubutumwa burimo buhuje n’ukuri?

Ni ryari Imana yatangiye kurema ijuru n’isi?

Kugira ngo tumenye igisubizo, tugomba gusobanukirwa icyo amagambo “intangiriro” n’“umunsi” akoreshwa mu Ntangiriro asobanura.

Ese siyansi ihuza na Bibiliya?

Ese hari ibintu byo mu rwego rwa siyansi Bibiliya ivuga mu buryo butari bwo?

Ese Bibiliya yigisha ko isi ishashe?

Ese ibyo Bibiliya ivuga ni ukuri?

Ese Bibiliya ni igitabo cy’abazungu?

Abanditsi ba Bibiliya bavukiye he; bakomokaga mu kahe gace k’isi?

Inkuru zivuga ibya Yesu zanditswe ryari?

Inkuru zo mu Mavanjiri zanditswe Yesu amaze igihe kingana iki apfuye?

Kwiga no gusobanukirwa Bibiliya

Ni iki cyagufasha gusobanukirwa Bibiliya?

Aho waba waravukiye hose, ushobora gusobanukirwa ubutumwa Imana yandikishije mu Byanditswe Byera.

Ese Bibiliya irivuguruza?

Suzuma aho Bibiliya isa n’aho yivuguruza n’amahame yagufasha kuhasobanukirwa neza.

Ijambo ry’Imana ni iki?

Muri Bibiliya, ijambo rishobora kugira ibisobanuro byinshi.

Amagambo ngo “ijisho rihorerwe irindi,” asobanura iki?

Ese itegeko rivuga ngo “ijisho rihorerwe irindi” ryaba rishyigikira ko abantu bihorera?

Amategeko Icumi y’Imana ni ayahe?

Ayo Mategeko yahawe ba nde? Ese Abakristo basabwa kuyubahiriza?

Kuba “Umusamariya mwiza” bisobanura iki?

Yesu yari umwigisha w’umuhanga, yakoresheje uyu mugani kugira ngo yigishe abantu uko bagomba gufata abandi batitaye ku rwego barimo cyangwa aho bakomoka.

Torah ni iki?

Ni nde wayanditse? Ese inyigisho zayo ntizizata agaciro, kandi zigomba gukurikizwa iteka rose?

Ubuhanuzi n'imvugo y'ikigereranyo

Ubuhanuzi ni iki?

Ese ubuhanuzi bwose buva ku Mana buvuga iby’igihe kizaza? Si ko biri byanze bikunze.

Ese ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya bwaba bugaragaza ko Yesu ari we wari Mesiya?

Ese birashoboka ko ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya bwari gusohorera ku bantu benshi?

Imibare yo muri Bibiliya isobanura iki? Ese gusobanura ibizaba wifashishije imibare, bihuje na Bibiliya?

Dore ingero zigaragaza imibare imwe n’imwe yo muri Bibiliya ifite icyo ishushanya.

Bibiliya ivuga iki ku mwaka wa 1914?

Ubuhanuzi buvuga “ibihe birindwi” bwo muri Daniyeli igice cya 4 bwerekeza ku bihe bigoye ubwo ubutegetsi bw’abantu bwari kuba butegeka.

Igitabo cy’Ibyahishuwe gisobanura iki?

Icyo gitabo ubwacyo kivuga ko abasoma ibivugwamo, bakabisobanukirwa kandi bakabikurikiza bazabona ibyishimo.

“Alufa na Omega” ni nde?

Kuki iryo zina rikwiriye?

Yerusalemu nshya ni iki?

Ni mu buhe buryo uyu murwa wihariye ugufitiye akamaro?

Inyamaswa y’inkazi y’imitwe irindwi yo mu Byahishuwe igice cya 13 ni iki?

Inyamaswa y’inkazi ifite ububasha, imbaraga n’ubutware. Ni iki kindi ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buyivugaho?

Inyamaswa itukura ivugwa mu Byahishuwe igice cya 17 igereranya iki?

Ibintu bitandatu byagufasha kumenya inyamaswa iteye ubwoba.

Umubare 666 usobanura iki?

Bibiliya igaragaza icyo umubare 666 n’ikimenyetso cy’inyamaswa y’inkazi bisobanura.

Babuloni Ikomeye ni iki?

Bibiliya ivuga ko Babuloni ari indaya, ikaba n’umugi.

Inyanja y’umuriro ni iki? Ese ni kimwe n’ikuzimu cyangwa Gehinomu?

Yesu afite ‘imfunguzo z’ikuzimu,’ ariko se yaba afite urufunguzo rw’inyanja y’umuriro?

Ese umugabo w’umukire na Lazaro babayeho?

Ese umugani Yesu yaciye waba wigisha ko abantu beza bajya mu ijuru n’aho ababi bakajya kubabarizwa mu muriro?

Iherezo ry'isi

Ni ibihe bimenyetso biranga “iminsi y’imperuka”?

Bibiliya yahanuye ibintu byinshi byari kuranga byari kuranga iminsi y’imperuka.

Umubabaro ukomeye ni iki?

Ubuhanuzi buvuga iby’iminsi y’imperuka buvuga ko hazabaho ibihe bigoye bitigeze bibaho mu mateka y’abantu. Bizagenda bite?

Intambara ya Harimagedoni ni iki?

Ijambo “Harimagedoni” riboneka incuro imwe gusa muri Bibiliya, ariko intambara ryerekezaho ivugwa no mu bindi bitabo bya Bibiliya.

Ese iyi si dutuyeho izarimbuka?

Bibiliya isobanura mu buryo bwumvikana umugambi Imana ifitiye umubumbe wacu.

Ese imperuka y’isi izaza ryari?

Kugira ngo ubone igisubizo, ugomba kubanza gusobanukirwa icyo Bibiliya ivuga kizagira iherezo.

Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

Menya ibyo ubutegetsi bw’Imana buzatugezaho igihe buzaba butegeka isi.

Ni iki kizazana amahoro ku isi?

Menya uko Imana izazana amahoro ku isi ikoresheje Ubwami bwayo.

Abantu, ahantu n'ibintu

Ni ayahe masomo twakura ku bagore bavugwa muri Bibiliya?

Reba abagore bavugwa muri Bibiliya bakoze ibyiza n’abakoze ibibi.

Ese Mariya ni nyina w’Imana?

Ibyanditswe byera n’amateka bisubiza icyo kibazo.

Ni iki Bibiliya ivuga ku mukobwa w’isugi witwaga Mariya?

Hari abantu bamwe bavuga ko Mariya atasamanywe icyaha. Ese ni ko Bibiliya ibivuga?

Yohana Umubatiza yari muntu ki?

Ubuhanuzi bwe bwateguriraga Abayahudi b’imitima itaryarya kumenya Mesiya wasezeranyijwe

Mariya Magadalena yari muntu ki?

Dore bimwe mu bintu abantu bamuvugaho ariko bitari muri Bibiliya.

““Abanyabwenge batatu” bari ba nde? Ese bakurikiye “inyenyeri” y’i Betelehemu?

Burya ibintu byinshi bikorwa mu migenzo ya Noheli ntibiboneka muri Bibiliya.

Ni iki Bibiliya ivuga kuri Daniyeli?

Ibintu tubona birmo kubaho muri iki gihe Imana yari yarabyeretse Daniyeli mu nzozi.

Kayini yakuye he umugore?

Iyo wifashishije Ibyanditswe ubona igisubizo cy’iki kibazo.

Ese inkuru ivuga iby’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa yaba ari impimbano?

Bibiliya ivuga ko Imana yateje umwuzure ngo irimbure abantu babi. Ni ibihe bihamya Bibiliya itanga bigaragaza ko iyo nkuru yahumetswe n’Imana?

Isanduku y’isezerano ni iki?

Kubera iki Imana yategetse Abisirayeli gukora iyo sanduku?

Ese umwenda w’i Turin ni wo Yesu yahambwemo?

Hari ibintu bitatu byagufasha byagufasha kumenya igisubizo.

Ese Imana yakoresheje ubwihindurize mu kurema?

Bibiliya ntiyigisha ko Imana yakoresheje uburyo ubwoko bumwe bw’ibinyabuzima bugenda buhindukamo ibindi, ari byo bita ubwihindurize.

Inama z'ingirakamaro

Ese Bibiliya yamfasha kugira umuryango wishimye?

Inama zirangwa n’ubwenge zo muri Bibiliya zafashije abagabo n’abagore babarirwa muri za miriyoni kugira ingo zirangwa n’ibyishimo.

Bibiliya ivuga iki ku birebana no kugira inshuti?

Inshuti nziza ziradufasha zigatuma turushaho kuba abantu beza. Ubwo rero jya uhitamo inshuti witonze

Itegeko rya Zahabu ni iki?

Igihe Yesu yaritangaga, ntiyavugaga gusa uko twafata abantu muri rusange, ahubwo yanavugaga ibyo dushobora kugirira abanzi bacu.

“Gukunda umwanzi wawe” bisobanura iki?

Ibyo Yesu yavuze nubwo byoroheje kubishyira mu bikorwa bishobora kugorana.

Nafata imyanzuro myiza nte?

Inama esheshatu zishingiye ku mahame yo muri Bibiliya zishobora kugufasha kugira ubwenge n’ubushobozi bwo gusobanukirwa.

Ni he nakura ibyiringiro?

Gushakira inama ahantu hizewe bishobora kugufasha kugira ubuzima bwiza muri iki gihe kandi ukagira ibyiringiro.

Ese amafaranga ni umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose?

Bibiliya ntivuga ko amafaranga ari mabi cyangwa ngo ari yo ateza ibibi byose.

Ese Bibiliya yadufasha gukemura ikibazo cy’amafaranga n’amadeni?

Amafaranga ntiyaguhesha ibyishimo, ariko hari amahame ane muri Bibiliya yagufasha gukoresha amafaranga neza.

Ese Bibiliya yadufasha guhangana n’indwara idakira?

Yego! Dore ibintu bitatu wakora bikagufasha kwihanganira indwara idakira.

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kwihorera?

Inama zo muri Bibiliya zafashije abantu benshi kurwanya icyifuzo cyo kwihorera.

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kurakara?

Ese hari igihe biba bikwiriye kurakara? Wakora iki niba utangiye kurakara?

Ese Bibiliya yamfasha mu gihe nihebye?

Dore ibintu bitatu Imana iduha mu gihe twihebye.

Ese idini cyangwa Ijambo ry’Imana, byagufasha kwishimira ubuzima?

Menya uko ubucuti ufitanye n’Imana bwagufasha kwishimira ubuzima bwiza muri iki gihe no mu gihe kizaza.

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kwikunda?

Yesu yaravuze ati: “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Ibyo bisobanura iki?