Ni iki kizazana amahoro ku isi?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Abantu si bo bazazana amahoro ku isi. Ahubwo azazanwa n’Ubwami bw’Imana, ari bwo butegetsi bwo mu ijuru buyobowe na Kristo Yesu. Dore icyo Bibiliya yigisha ku byerekeye ibyo byiringiro bihebuje.
Kugira ngo Imana isohoze isezerano ryayo ryo “kuzanira abo yishimira amahoro ku isi, izakuraho intambara kugeza ku mpera z’isi.”—Zaburi 46:9; Luka 2:14, Good News Translation.
Ubwami bw’Imana buzategeka isi yose buri mu ijuru (Daniyeli 7:14). Kubera ko ari bwo buzaba butegeka isi yose, buzakuraho ibyo gukunda igihugu by’agakabyo kuko ari ho amakimbirane menshi aturuka.
Yesu Umwami w’Ubwami bw’Imana yitwa “Umwami w’amahoro,” kandi azimakaza “amahoro” ubuziraherezo.—Yesaya 9:6, 7.
Abantu biyemeje gukomeza kurwana, ntibazemererwa kuba mu Bwami bw’Imana, kubera ko Imana ‘yanga umuntu wese ukunda urugomo.’—Zaburi 11:5; Imigani 2:22.
Imana yigisha abayoboke bayo uko babana mu mahoro. Bibiliya isobanura akamaro k’izo nyigisho, igira iti “inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo impabuzo. Nta gihugu kizabangurira ikindi inkota kandi ntibazongera kwiga kurwana.”—Yesaya 2:3, 4.
Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi yose babarirwa muri za miriyoni barimo barigishwa n’Imana uko baba abanyamahoro (Matayo 5:9). Nubwo dukomoka mu moko menshi kandi tukaba dutuye mu bihugu bitandukanye bisaga 230, ntidufata intwaro kugira ngo turwane na bagenzi bacu.
Abahamya ba Yehova barimo kwitoza kuba abanyamahoro bahereye ubu.